Lt. Col. Rugambwa Patrice yagize icyo atangaza ku iyirukanwa rya Kanyankore na Eric

  • admin
  • 24/08/2016
  • Hashize 8 years

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) yasobanuye impamvu Kanyankore Gilbert Yaoundé na Eric Nshimiyimana batakiri abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi ari uko batumvikanye ku masezerano.

Lt. Col. Rugambwa Patrice Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC yatangarije izubarirashe.rw ko aba batoza batirukanwe ahubwo ikibazo cyabayemo ni ukutumvikana ku masezerano, ati “aba batoza ntabwo birukanwe ahubwo nuko batari basinya amasezerano kuko burya mu masezerano habaho guhana umwanya abantu bakabyumvikanaho ndetse hakabaho n’umwanya wo gushyira umukono kuri ayo amasezerano ariko ntibyakunze kuko impande zombi ntizabyumvikanyeho”.

Ese ni nde uhitamo umutoza w’ikipe y’igihugu

Lt. Col. Rugambwa Patrice asobanura ko mu guhitamo umutoza w’ikipe y’igihugu MINISPOC na FERWAFA bafatanya mu kubahitamo cyane iyo hatanzwe isoko.

Yagize “Ubusanzwe ni mpande ebyiri gusa Minispoc na Ferwafa zigira uruhare mu gutoranya umutoza mukuru w’igihugu cyane iyo hatanzwe isoko hakarebwa niba umutoza ugiye gutoranwa yujuje ibyangombwa bisabwa”.

Kanyankore na Eric bahawe ikipe y’igihugu hatanzwe isoko ?

Lt. Col. Rugambwa Patrice avuga ko kuri aba batoza ho nta soko ryatanzwe kuko byabaye mu gihe kigufi kandi n’ikipe y’igihugu yarisigaje ibyumweru bibiri kugira ngo ihure na Ghana bakoze ibyihuta kugira ngo ikipe ibe ifite uyitoza muri icyo gihe.

Yagize ati “ku bijyanye n’amasezerano y’aba batoza ntitwumvikanye ariko ntitwaje mu mizi yayo kuko burya amasezerano aba hagati y’abantu babiri iyo birenze babiri ntaba akiri amasezerano”.

Nyuma y’umukino w’Amavubi na Ghana Jimmy Mulisa azakomeza kuba umutoza mukuru

Lt. Col. Rugambwa Patrice avuga ko mu Rwanda hagomba kuba ikipe y’igihugu Amavubi kandi ikaba ifite n’umutoza ni nayo mpamvu nyuma y’umukino wa Ghana hatangwa isoko ubundi hagashakwa umutoza.

Hasigaye iminsi 11 gusa ngo Amavubi acakirane na Ghana mu mukino wo kwishyura wo gutananira itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon umwaka utaha.

Tariki ya 19 Kanama ni bwo Kanyankore usanzwe ari umutoza wa APR FC na Eric Nshimiyimana utoza As Kigali bahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Kanyankore yari yaje asimbuye Jonathan McKinstry wari umaze gusezererwa kubera umusaruro muke.

Tariki ya 22 Kanama nibwo aba batoza birukanwe babwirwa ko batakijyanye n’ikipe y’igihugu muri Ghana ariko ntibasobanurirwa impamvu nyamukuru itumye basezererwa.

Ikipe y’igihugu Amavubi yakoze imyitozo ya mbere kuri uyu wa Gatatu kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ku saha ya saa kumi.

Amavubi azahaguruka i Kigali yerekeza Accra muri Ghana tariki ya 1 Nzeli uyu mwaka ikine umukino wayo tariki ya 3 Nzeli.


Jimmy Mulisa wahise uhabwa gutoza Amavubi nyuma y’uko Kanyankore na Eric bahagaritswe batarasinya amasezerano

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/08/2016
  • Hashize 8 years