Lourant Bagbo wahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire yagizwe umwere

  • admin
  • 15/01/2019
  • Hashize 5 years

Urukiko Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa 15 Mutarama 2019 rwagize umwere uwahoze ari Perezida wa Ivory Coast, Laurent Bagbo rumuhanaguraho ibyaha by’ibasiye inyoko muntu byose byabayeho nyuma y’amatora.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa bitangaza ngo ICC umucamanza wayo yategetse ko uyu mugabo yafungurwa byihuse ndetse n’umuntu we wa hafi, Charles Ble Goude.

Aba bombi bahise bahoberana ari nako ikivunge cy’abandi bantu bari bitabiriye urubanza bakoma mu mashyi.

Umucamanza Cuno Turfusser yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho ubushinjacyaha bunaniwe gutanga ibimenyetso simusiga bihamya Gbagbo ibyaha ashinjwa.

Ati “Benshi mu bagize akanama bemeje ko ubushinjacyaha bwananiwe gutanga ibimenyetso bya nyabyo byujuje ibisabwa.”

Umucamanza yavuze ko nta gihamya igaragaza ko Gbagbo na Goude bari bafite mugambi uhuriweho wo guteza akaduruvayo nyuma y’amatora.

Uyu mucamanza yahise atangaza ko aba bombi bakwiye guhita bafungurwa nta mananiza.

Uyu mugabo Laurent Gbagbo ndetse n’inshuti ye y’akadasohoka Charles Ble Goude barekuwe nyuma yo kugirwa abere ku byaha byibasiye inyoko muntu bashinjwaga byabaye nyuma y’amatora bigahitana abantu bagera ku bihumbi bitatu muri Cote d’Ivoire.

Kuri ubu biteganyijwe ko aba bagabo bombi badahita bafungurwa kugira ngo hategerezwe uko ubushinjacyaha buri bwakire iki cyemezo.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/01/2019
  • Hashize 5 years