Louise Mushikiwabo yatangaje ko Dr Richard Sezibera ari umuntu w’inyangamugayo

  • admin
  • 24/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu buvuga igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo, yijeje abakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yayoboraga ko Minisitiri mushya bahawe ari umuntu w’inyangamugayo kandi bazakorana neza.

Yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Dr Richard Sezibera waguzwe minisitiri mushya muri iyo Minisiteri.

Yasabye Min mushya ko uko igihugu gitera imbere ari nako abakozi bagomba kurushaho kwiyumvamo ishyaka no kunoza inshingano zo kugiteza imbere.

Yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gukosora ibitagenda neza, cyane cyane ibijyanye no guhuza ibikorwa mu nzego zose za MINAFFET.

Yanasabye kandi Minisitiri mushya gushyira imbaraga mu gukosora ibitagenda neza hagati ya MINAFFET n’izindi minisireri, ndetse no hagati ya MINAFFET na za ambasade z’u Rwanda hirya no hino ku isi.

Yanashimiye kandi abakozi ba MINAFFET ku murava bagaragaza mu kazi kabo katoroshye, anavuga ko avuye muri iyi minisiteri yishimye kuko abayisigayemo yizeye ko ari abakozi b’abanyamurava.

Min mushya w’Ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera yashimiye abakozi ba minisiteri bamwakiriye neza.

Yanashimiye Louise Mushikiwabo uburyo yayoboye MINAFFET akayizamura, ndetse n’uburyo yitwaye mu ruhando mpuzamahanga.

Yijeje Min Mushikiwabo ko azakomereza aho yari agejeje, akarushaho guteza imbere iyi minisiteri, kugira ngo ibashe kugera ku nshingano zayo.

Mme Louise Mushikiwabo yari amaze inyaka 9 ayobora MINAFFET, akaba aherutse gutorerwa kuyobora umuryango wa Francophonie.

JPEG - 163.6 kb
Dr. Sezibera yashyikirijwe dosiye na Mushikiwabo zimwemerera gutangira akazi muri MINAFFET

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/10/2018
  • Hashize 6 years