Louise Mushikiwabo yakiriye Miss Jolly mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga

  • admin
  • 02/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yakiriwe mu biro bya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga na Louise Mushikiwabo Kuri uyu wa 1 Kamena, aba bombi bakaba baragiranye ibiganiro mu rwego rw’akazi buri umwe ashinzwe.

Miss Rwanda avuga ko kuri we ari inzozi yakabije guhura na Minisitiri Mushikiwabo umuntu abona nk’intangarugero kuri we. Nyampinga w’u Rwanda 2016 kandi avuga ko ahora yifuza kuzagera ikirenge mu cya Minisitiri Louise Mushikiwabo. Jolly Mutesi avuga ko yeretse Minisitiri Mushikiwabo imishinga amaze gukora ndetse n’indi ateganya gukora mu gihe kiri imbere.

Mu byo bumvikanyeho harimo ko Minisitiri yamwemereye kumuba hafi no kujya amugira inama igihe cyose amukeneye. Miss Rwanda ubu arategura kujya Iwawa ku itariki 15 Kamena 2016 gusura urubyiruko ruri kugororerwayo akagirana nabo ikiganiro kirambuye.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/06/2016
  • Hashize 8 years