Louise Mushikiwabo yagize icyo avuga ku matora ya America

  • admin
  • 10/11/2016
  • Hashize 8 years

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta, yavuze ko u Rwanda rwashimiye Donald Trump watsinze amatora yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeza ko hari amasomo yasigiye ibihugu byinshi by’umwihariko ashingiye ku kumenya ko ubuyobozi ari ubw’abaturage.

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2016, umunsi umwe nyuma y’uko Donald Trump yegukana intsinzi ahigitse Hillary Clinton.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko biciye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga banditse bashimira uwatowe n’abaturage muri rusange, kuba baragize amatora meza nk’uko babyifuzaga.

Yavuze ko aya matora asize amasomo menshi ariko by’umwihariko iryo kumenya ko abaturage aribo bayobora.

Yagize ati “Ariya matora adusigiye isomo ry’uko abanyapolitiki bagomba gutega amatwi abaturage; ni ikintu gikomeye cyagaragaye muri ariya matora. Ni byiza kuganira n’abandi banyapolitiki ariko dutekereza ku baturage, ibyifuzo byabo bigashyirwa imbere. Nk’u Rwanda twabonye ko inkingi ikomeye cyane ari ibyifuzo by’abaturage kandi twarabyiyemeje.”

Donald Trump yatsinze amatora n’amajwi 279 kuri 228 ya Hillary Clinton, Mushikiwabo yavuze ko iyi ntsinzi ya Trump yerekanye ko kuyobora atari iby’abayobozi ahubwo ko ari iby’abaturage.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 10/11/2016
  • Hashize 8 years