Loni yavuze ko FDLR ishobora kuba irimo kwica abantu i Burundi

  • admin
  • 27/12/2015
  • Hashize 8 years

Adama Dieng Umujyanama wa Loni mu byo gukumira Jenoside arahamagarira Leta y’i Burundi kwemerera abantu bigenga kugenzura ku buryo buhambaye niba nta bantu batari abarundi bonyine bari gukora ubwicanyi bubera mu Burundi. Akomeza avuga ko n’umuco wo kudahana ugomba kuvaho muri icyo gihugu.

Amakuru yizewe ava mu nzego z’iperereza nkuko Adama Dieng abivuga ngo yemeza ko ubwo invururu zatangiraga i Burundi umutwe witwaje intwaro uzwi ku izina rya FDLR ugizwe ahanini n’abahoze ari abasirikare n’Interahamwe bose basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ngo bambutse bakajya mu Burundi bagahabwa imyenda ya Polisi y’u Burundi ngo bice abatavuga rumwe na Leta bo bagahitamo gushakisha Abatutsi.

Adama Dieng yakomeje avuga ko hagomba kubaho kubazwa ibyo abantu bakora ubungubu nk’inzira yo kubihagarika, naho ubundi ngo nta cyizere abantu bagira cyuko hari amahoro azigera agaruka muri kiriya gihugu ati ni byo twakora byose byaba ari imfabusa.

Kuva aho u Burundi butangiriye imvururu abantu bagera kuri magana ane (400) bamaze kwicwa naho abagera ku bihumbi magana abiri na makumyabiri (220 000) bahunze igihugu abandi nabo benshi bava mu byabo bahungira mu gihugu imbere. Zeid Ra’ad Al Hussein ukuriye umuryango urengera uburenganzira bwa muntu yahamagariye imiryango mpuzamahanga gufata icyemezo kitajenjetse ntikomeze kwigira ntibindeba kugira ngo hataba intambara mu Burundi ishobora no gusubiranyamo amoko no kugira ingaruka ku bihugu byo mu karere.

Dieng we ashimangira ko bagomba gukora iperereza ryimbitse ngo abakoze buriya bwicanyi babubazwe. Ati “Ni ngombwa ko kudahanwa bicika burundu hariya mu Burundi.”

Ubwo FDLR yavaga mu mashyamba ya Kongo ikajya i Burundi abayobozi b’u Burundi bahise batanguranwa bavuga ko u Rwanda ruri inyuma y’ibibera i Burundi nk’inzira imwe yo kuyobya uburari ngo ibya FDLR bitamenyekana. Ibyo FDLR ikorera i Burundi ni nk’ibyo n’ubundi isanzwe ikora aho igiye hose. Abantu bakurwa mu mazu n’abantu bambaye imyenda ya Polisi y’u Burundi bwacya imirambo yabo ikaboneka mu mujyi, abicwa si abarwanyi kuko harimo abana, abagabo n’abagore bakurwa mu mazu yabo cyangwa bagafatwa bagiye hanze nko guhaha n’ahandi.

Naho akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye karasaba ko imishyikirano yakwihutishwa n’abagize Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba n’abandi bose baba barebwa na kiriya kibazo ndetse n’icyifuzo cy’Afurika yunze ubumwe cyo kohereza ingabo mu Burundi kigashyirwa mu bikorwa. Ibi ariko u Burundi ntibubikozwa kuko kugeza ubu buvuga ko ingabo z’amahanga niziza zizafatwa nk’iziteye u Burundi bukirwanaho.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/12/2015
  • Hashize 8 years