Loni yahishuye byinshi ku buzima bw’umutegarugore SSP Urujeni uyoboye abapolisi b’u Rwanda muri Loni

  • admin
  • 20/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Loni yatangiye kugaragaza inkuru z’abagore bari mu butumwa bw’amahoro ihereye ku Munyarwandakazi Senior Superintendent of Police (SSP) Urujeni Jackeline w’imyaka 39 y’amavuko, umubyeyi w’abana 3 wagaragaje inkuru y’ubuzima bwe muri Sudani y’Epfo aho amaze igihe kiyingayinga umwaka mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (UNMISS).

Tariki 26 Kamena 19, ni bwo SSP Urujeni Jackline yayoboye itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo abagore berekeje mu butumwa bw’amahoro i Juba muri Sudani y’Epfo, bafite inshingano zo kurinda inkambi z’impunzi, ibikorwaremezo n’ubutabazi.

Mu Kiganiro yagiranye n’Umukozi wa Loni, SSP Urujeni yahishuye byinshi ku buzima bwe bugaragaza ishusho rusange y’abapolisi b’u Rwanda bari kumwe mu butumwa bw’amahoro.

Loni: Ushobora gutangira utwibwira mu nshamake?

Urujeni: Amazina ya nge ni Urujeni Jackline nturuka mu Rwanda. Mfite imyaka 39 y’ubukure, ndubatse, mfite umugabo n’abana batatu. Maze imyaka 19 ndi umupolisi ubu mfite ipeti rya Senior Superintendent.

Loni: Kuri ubu uherereye he?

Urujeni: Ndi Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda riri mu butumwa bw’Amahoro i Juba, muri Sudani y’Epfo.

Loni: Ni izihe nshingano ufite muri ubwo butumwa?

Urujeni: Inshingano zange ni nyinshi. Itsinda ryacu rigizwe n’abapolisi 160, aho kimwe cya kabiri cyabo ari abagore. Ndabayobora ngakurikirana n’akazi kabo ka buri munsi. Mpuza ibikorwa, ngategura na gahunda yo gucunga umutekano mu Mujyi no mu mu nkambi zicumbikiye abaturage bakuwe mu byabo (IDP). Muri ibyo bice turinda amarembo magari, tugaherekeza abakozi b’imiryango itabara imbabare n’abakozi ba Loni, tugategura n’ibikorwa byo gufata intwaro, ibiyobyabwenge n’ibindi bintu byose biri mu baturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Tugira n’ibikorwa n’ubukangurambaga bugamije kongerera ubushobozi abaturage bacumbitse aho turinda, cyane cyane ab’igitsina gore.

Loni: Umunsi wawe usanzwe uba umeze ute?

Urujeni: Ntangira umunsi wange saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00) niruka ibirometero 4, byibuze gatatu mu cyumweru. Mu kazi, ni nge uyobora gahunda yo gutegura akazi ka buri munsi saa 7:30; tubanza gusubira mu byabaye mu masaha 24 yashize, tukungurana ibitekerezo no gukemura ibibazo bishobora kubangamira akazi kacu, tugasubiramo inshingano za buri munsi tukanazigabana.

Buri munsi nshyira ku ruhande isaha imwe, akenshi biba ari hagati ya saa yine na saa tanu za mugitondo, ngasura buri mu ofisiye wifuza guhura na nge by’umwihariko tukaganira ku ngingo zitandukanye, uhereye ku bijyanye n’akazi ukageza ku buzima bwacu bwite.

Igihe kinini nkimara mu biro, ariko buri gihe mba nkurikiranye icyombo numva uko akazi karimo kugenda, ngafata ibyemezo igihe biri ngombwa.

Loni: Igihe cyawe utari mu kazi ugikoresha ute?

Urujeni: Iyo mbonye agahenge, nkunda kujya muri “gym” (inzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri) cyangwa nkavugana n’umuryango wa nge mu wasigaye mu Rwanda. Ikindi, nsabana na bagenzi bange nkagira uruhare muri siporo zitandukanye, ibirori n’ibindi bikorwa biduhuza bitegurwa mu rwego rwo kutwongerera imbaraga, morali n’ubuzima buzira umuze.

Loni: Umaze igihe kingana iki mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, byagenze gute ngo ube umwe mu babugize?

Urujeni: Nageze hano i Juba guhera muri Kamena 2019 ariko mbere yo kuza muri Sudani y’Epfo, hagati ya 2016-2017, nagiye mu butumwa bw’amahoro bwa mbere i Darfur muri Sudani. Kubera ko nigeze kubona imibabaro myinshi mu gihugu cyange nkanyurwa n’uburyo abantu, cyane cyane ubuyobozi bw’Igihugu, bakoze itandukaniro rifatika bagahindura Igihugu paradiso ndetse ubuzima bw’abantu bukarushaho kuba bwiza, nakuye isomo muri ibyo bikorwa by’indashyikirwa mfata umwanzuro ko na nge ngomba kugira ikintu nkorera abandi gisobanutse.

By’umwihariko nk’umugore, ndashaka kugaragaza uburyo abagore dufite imbaraga kandi dushoboye kubaka amahoro n’ubumwe.

Loni: Ni iki umuryango n’inshuti zawe batekereje ku kemezo wafashe cyo kuva mu gihugu ugiye mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni?

Urujeni: Ubwo nabibwiraga umuryango wange, ntibabashije kubyizera. Baratunguwe, birabayobera ndetse ntibishimiye icyo kemezo na gato. Byansabye igihe cyo kubasobanurira agaciro kabyo kugira ngo basubire ku murongo.

Narababwiye nti: “Murebe, hari benshi bakoze nk’ibi mbere ya nge kandi byagenze neza”. Nabasobanuriye ko mbifata [kujya mu butumwa bw’amahoro mu mahanga] nka bimwe mu bigize akazi kange, ni bwo nyuma y’igihe batangiye kunyumva. Ubu barishimye kandi baterwa ishema n’ibyo nkora.”

Loni: Ni ibihe bintu by’ingenzi wishimira mu butumwa bw’amahoro urimo ubu?

Urujeni: Nkunda ko mbasha kugaragaza itandukaniro mu buzima bw’abantu.

Ndaguha urugero: Nyuma y’igihe gito tugeze aha muri Kamena 2019, twoherejwe kurinda inkambi, mpageze icyo nabonye bwa mbere ni uko nta hantu ho kwisukurira hahabaga, by’umwihariko ku bagore n’abakobwa. Bityo nge na bagenzi ba nge twiyemeje kububakira ubwiherero bugikoresha kugeza n’ubu.

Loni: Ni ibihe bintu 3 ukunda cyane mu butumwa no mu gihugu ukoreramo?

Urujeni: Nkunda ukwihangana n’urugwiro by,abaturage ba Sudani y’Epfo. Nubwo bamaze igihe kinini mu makimbirane n’intambara, baracyafiteurukundo ndetse bagerageza no guhora bareba ku ruhande rwiza. Nkunda ibiganiro tugirana n’abagore bacumbikiwe mu nkambi. Kumva ikizere abo bagore badufitiye ni ikintu cy’agaciro gakomeye. Akenshi, ntibanadufata nk’abapolisi-twahindutse inshuti n’abavandimwe. Ahubwo abenshi muri bo baduhamagara bakuru na barumuna babo “sisters”, noneho hari n’akana gato k’agahungu kabo kanyita Mama.”

Loni: Ni hehe ubona ibyago mu nshingano zawe, kubera iki?

Urujeni: Ibyago bya mbere ni iyo mugenzi wange ahohotewe cyangwa agakomeretswa. Turi hano dukora ibyiza, ariko iyo umwe muri twe ahohotewe bidushyira mu bihe bikomeye, nge biranambabaza cyane. Guhohotera bagenzi ba nge ni bimwe mu bituma twe nk’abari mu butumwa bw’amahoro, by’umwihariko abagore, dukaza umurego ndetse tukarushaho gukorana n’abaturage mu bikorwa biduhuza. Uko duhura na bo kenshi ni ko tuzigarurira imitima yabo, bitume twumvisha buri umwe muri bo impamvu twaje muri Sudani y’Epfo muri rusange, by’umwihariko muu nkambi.

Loni: Utekereza ko abagore bari mu butumwa bw’amahoro bashobora kuba bandebereho?

Urujeni: Tugira uruhare rukomeye cyane mu kugarurira ikizere abagore n’abakobwa ba hano. Ibihugu byinshi by’Afurika n’imico yabyo usanga iyobowe n’abagabo aho n’abantu benshi, abagore n’abagabo, bumva ko umugore ataba umupolisi, adashobora kwikorera ibiremereye cyangwa ngo afate imbunda. Abagore ba hano bambajije ibibazo byinshi, acyane cyane igihe bamenyaga ko ari nge uyoboye itsinda rinini ry’abapolisi. Bamwe barambajije bati: “Ni gute wabaye umuyobozi w’abapolisi? Ese mu gihugu cyawe mugira abagabo?” Byanyeretse ko abagore n’abakobwa ba hano batangiye gusobanukirwa uburenganzira bwabo bwo kuba abo bashaka kuba bo. Kuri ubu bumva ko abakobwa batabaho gusa ngo bazashyingirwe babyare. Turagenda dufungurira amaso yabo kubona andi mahirwe, n’amahitamo mashya bakwiye kuba bemererwa gufata.

Loni: Ni iki wabwira abagore bifuza kujya mu butumwa bw’amahoro?

Urujeni: Iteka nkangurira abagore kuba abarinzi b’amahoro, kandi icyo mbonesha amaso ya nge ni uko abagore dukenewe cyane kandi twagaragaza itandukaniro rikomeye. Hari ibintu byinshi twakemura nk’abagore, abagabo bagenzi bacu batashobora, cyangwa bashobora kubona nk’ibibagoye; Urugero, nko kugira ngo n’abagore n’abakonwa bahohotewe babagirire ikizere. Icyo kizere kivamo amakuru menshi adufasha kurushaho kunoza akazi kacu ko kubarinda no guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

JPEG - 68.2 kb
SSP Urujeni ni we uyoboye abapolisi b’u Rwanda berekeje muri Sudani y’Epfo

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/05/2020
  • Hashize 4 years