LONI ifitiye ubwoba intambara yo muri Libya kuko hari ibihugu bikomeye byayinjiyemo

  • admin
  • 15/04/2019
  • Hashize 5 years

Intumwa y’ishyirahamwe mpuzamahanga LONI mu gihugu cya Libya, Ghassan Salamé, avuga ko afite ubwoba ko intambara zirimo kubera ku murwa mukuru Tripoli zishobora gukomera.

Salamé avuga ko uburyo bimeze ubu nta ruhande na rumwe rufite ibintu mu buryo bugaragara

Ariko avuga ko impande zombi zihanganye zirimo zegeranya uburyo mu gihe uruhande rumwe rwose rwizera ko rushobora gutsinda intambara.

Mu minsi mike ishize, ingabo za leta n’iza Jenerali Khalifa Haftar zihanganye,nibwo zatanguye ibitero by’indege.

Salamé yabwiye BBC ducyesha iyi nkuru ko aho afitiye ubwoba cyane ari uko ibihugu bikomeye bishobora kwinjira muri iyo ntambara n’intwaro za rutura.

Jenerali Haftar amaze igihe kitari gito abona imfashanyo za gisirikare zihabwa n’ibihugu bitari bike by’abarabu hamwe n’Ubufaransa, mu gihe bivugwa ko leta nayo ifashwa mu bya gisirikare n’ibihugu nka za Turkiya na Qatar.

Iyo mirwano yongeye kwaduka yahagaritse ubufasha bw’ishyirahamwe LONI bwo gushaka igisubizo binyuze mu biganiro bya politike kuri uko gushyamirana kwasenye bikomeye igihugu cya Libya nyuma y’aho Muammar Gaddafi akuriwe ku butegetsi mu mwaka wa 2011.

Imibare y’abamaze gusiga ubuzima muri iyo ntambara ikomeje kwiyongera.

Salamé avuga ko kugera ubu intambara zitabera mu bice by’umurwa mukuru bibamo abaturage, ariko akavuga ko mu gihe intambara yakomeza umuvuduko iriho, imibare y’abahasiga ubuzima yakwiyongera ku buryo buteye ubwoba muri uwo mujyi ubamo hafi kimwe cya gatatu cy’abaturage ba Libya.

LONU ivuga ko mu minsi icumi ishize, abantu bagera ku 130 aribo bishwe, abarenga 600 nabo barakomereka, abandi ibihumbi n’ibihumbi bata ingo zabo.

Iyo mirwano yatangiye nyuma y’aho ku itariki ya 4 z’uku kwezi ingabo za Jenerali Haftar zisanzwe ziganje mu bice bitari bike bya Libya, zitangiye igitero mu murwego rwogufata umurwa mukuru Tripoli usanzwe uri mu maboko ya leta ishyigikiwe LONU.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/04/2019
  • Hashize 5 years