Live:Uko byifashe i Bonn ahari kubera Rwanda Day 2019 ku nshuro ya 10 [AMAFOTO]

  • admin
  • 05/10/2019
  • Hashize 5 years

Abanyarwanda baba mu Rwanda, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda bose hamwe barenga ibihumbi bitanu, kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019 bateraniye i Bonn mu Budage.

Barahura bagasabana, bakishimira ibimaze kugerwaho, ariko bakanaganira ku bufatanye bugamije kurushaho guteza u Rwanda imbere. Rwanda Day muri uyu mwaka wa 2019 irimo kuba ku nshuro yayo ya cumi.

Mu Budage aharimo kubera Rwanda Day hateguwe n’imurika, aho bimwe mu bigo n’amakompanyi atandukanye akorera mu Rwanda agaragariza abitabiriye uwo munsi mukuru ibyo bakora.


Mu mihanda y’i Bonn abantu bamwe bakoreshaga amabisi kugira ngo bagere aho umunsi nyirizina wabereye







Ubu hagezweho ijambo ry’umuyobozi w’itorero ry’igihugu Eduard Bamporiki aho ari gusobanurira abitabiriye Rwanda Day baba mu bihugu by’amahanga ko bazajya bafasha abana babo bakabajyana gusura u Rwanda nk’igihugu cy’amavuko y’ababyeyi babo bakiga umuco Nyarwanda.



Ubu abantu batandukanye bari kugenda batanga ibiganiro ahanini bikubiyemo ubuhamya bugaragaza aho igihugu kimaze kugera kiyubaka.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda bari mu bihugu byo hanze bashishikarijwe ko nabo bakaza kubaka igihugu cyabo nk’uko Lt Col Rozane abakangurira kuza mu ngabo z’u Rwanda.

JPEG - 34.4 kb
Ltn Col Rozane yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda baba hanze gufatanya n’abandi kubaka urwababyaye

Ubu: Minisitiri w’ubutegetsi by’igihugu Prof Shyaka Anastase yasangije abitabiriye Rwanda Day uko u Rwanda ruryoshye aho yatanze urugero rw’aho umutekano udadiye bitewe n’ubufatanye hagati y’abaturage n’ingabo.

Kuri demokarasi yavuze ko sisiteme y’imiyoborere ikora nk’uko bikwiye kuko iyo habaye amatora arangwa no kwisanzura birangwa n’amahitamo.



Aha yatanze urugero rw’uko mu Rwanda amatora aba agahabwa izina ry’uko ari ’Ubukwe’ kuko akorwa mu byishimo nta muntu uhasize ubuzima nk’uko bimeze mu bindi bihugu aho usanga mbere y’uko amajwi abarurwa, usanga batangiye kubara umubare w’abantu bayaguyemo ariko mu Rwanda amatora arangira abantu bose bishimye.

Yasabye abadiyasipora nk’intara ya Gatandatu,ko bajyana n’abandi mu kerekezo kimwe n’abandi banyarwanda bakaba amashami y’u Rwanda aho bari hose.

Ubu:Hakurikiyeho ijambo rya Louise Mushikiwabo akaba ari umwe mu banyarwanda baba hanze aho muri iki gihe aba mu Bufaransa.

Avuze ko nta munyarwanda ucagase ubaho niyo yaba ari umunyarwanada w’umudage cyangwa uw’Umufaransa bigatuma yikanga ko ari igice cy’umunyarwanda,abasaba ko ibyo babyivanamo.



Yabasabye kwishyira hamwe bakamenya ko u Rwanda ari urwabo cyane cyane abana bavukiye mu mahanga ntibazajye biheza ku byiza by’igihugu kuko u Rwanda rukinguye kuri bose.

Uwitwa Karamaga uba muri Lexamburg yatanze igitekerezo cy’uko nk’Abanyarwanda bakwiye gutoza abana babo kuvuga ikinyarwanda ndetse n’umuco Nyarwanda.

Hari n’abazungu bagaragaye bavuga ko baba mu Rwanda bakaba baragize umuhate wo kwiga ikinyarwanda kuko bagikunda ndetse bakaba barahawe indangamuntu z’u Rwanda bitewe n’uko barukunda.


JPEG - 183.9 kb
Madamu Jeannette Kagame ageze mu cyumba kiri kuberamo Rwanda Day




Ijambo rya Alain Mukurarinda yagarutse ku mirimo yakoraga y’ubushinjacyaha akimara kuva mu Bubiligi aho yabaga ariko akabanza guterwa ubwoba bwo gutaha ariko aranga ataha mu rwamubyaye ntabwoba afite.

Yavuze ku byerekeranye na muzika aho usanga bimwe mu bitaramo bibera mu Rwanda batumira abanyamahanga b’abahanzi bikaza kuyora amafaranga menshi Kandi n’abanyarwanda bashoboye.Asaba abategura ibitaramo kujya bazirikana abahanzi b’Ababanyarwanda kuko nabo bashoboye bitewe n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere rya buri kimwe cyose.

Mukurarinda Kandi yavuze ku byo ahugiyemo muri iyi minsi birimo ibyo kuzamura abahanzi badafite ubushobozi agatuma bamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.Urugero yatanze n’urw’umuhanzi w’icyamamare Nsengiyumva Emmanuel bakunze kwita Igisupusupu wamamaye bitewe n’uyu mugabo.

Umwanya w’abahanzi hitegurwa umushyitsi mukuru Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Ku rubyiniro hagiyeho abahanzi baturutse mu Rwanda barimo Masamba Intore aho bari kugenda bibwira abitabiriye Rwanda Day babinyujije mu ndirimbo nto.

Habanje uwitwa Babu uba mu Budage,hakurikiraho King James aho yibwiye abitabiriye Rwanda Day mu ndirimbo yise “Igitekerezo”,hakurikiyeho Charly and Nina.Hakurikiraho Jules Sentore akurikirwa na Lionel Sentore ,hakurikira Igor Mabano aho yabibwiye mu ndirimbo ye yise Iyo utegereza.Hakurikiyeho Gitoko Bibarwa,akurikirwa na Bruce Melodie.

Nyuma Masamba Intore arongeye araza ahati asaba ko uwuri ku buhanga bw’ibyuma ashyiramo indirimbo zituma babasha kugira morale ndetse no kwakira umushyitsi mukuru Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Perezida Kagame arahageze yakirwa bikomeye akaba yishimiwe cyane hakaba habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda.





Hakurikiyeho itorero rigizwe n’urubyiruko rije gususurutsa abitabiriye Rwanda Day,aho batangiye bavuga umuvugo utaka ubwiza bw’u Rwanda.



Muri uru rubyiruko higanjemo abana bavukiye mu mahanga ku buryo bamwe batazi kuvuga neza ikinyarwanda ariko kubera gukunda u Rwanda bemeye kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda n’ubwo byabagoye.

Ijambo rya Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage aho avuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba bakiriye Rwanda Day ndetse n’umushyitsi mukuru kuri uyu munsi.

Gusa yavuze ko bacyumva ko bahawe kwakira Rwanda Day,numvise ubwoba bubatashye bitewe n’uko bumvaga ko batazabishobora ariko bihagararaho barawakira Kandi ngo barabyishimiye.

Ijambo rya Perezida Kagame

Yatangiye asuhuza abitabiriye Rwanda Day avuga ko uyu munsi usanzwe ubaho kuko umaze gukorerwa ahantu hatandukanye ariko ko hari hatahiwe igihugu cy’Ubudage kuko wari nk’umwenda cyari kiberewemo wo kwakira Rwanda Day.

Perezida Kagame yavuze ko nta wundi wo kubaka u Rwanda usibye Abanyarwanda ubwabo.

Yavuze ko hari byinshi igihugu cyanyuzemo aho yatanze urugero ko u Rwanda rwagiye ruraswa amacumu amwe rukayiyusha Andi akarufata ariko ruranga rurahaguruka rutera imbere.

Avuga ko abarukoreraga ibyo nanubu bakibigerageza nubwo ari uguhanyanyaza kuko ntacyo bageraho.Anasaba abantu bari barufitiye imigambi mibisha yo gushaka kurusenya bayivaho.

Perezida Kagame yifashishije urugero rw’indege igenda ihura n’imiyaga itandukanye,avuga ko nk’u Rwanda rugenda ruhura n’imiyaga ituruka imbere ishaka ku rwitambika.

Ariko avuga ko Abanyarwanda aribo miyaga ituruka inyuma igenda irusunika indege(u Rwanda) kugira ngo rugere ku iterambere rwifuza binyuze mu mbaraga zabo.

Perezida Kagame avuga ko bikwiye ko yagabanywa umubare w’abangiza hakongerwa umubare w’abakora ibintu bizima iyo ikaba ariyo nshingano y’u Rwanda n’abanyarwanda.

Avuga ko abangiza bari bakwiye guhagarikwa cyangwa bakagirwa inama bagkora ibyiza.

Yatanze urugero ku baganga bamwe na bamwe bakunze kugira uburakari bikabije kuruta uwari uje kubasaba ubufasha ariko abasaba kwikosora n’ubwo ibintu bigenda neza.

Ikindi yatanzeho urugero ni muri za Banki aho usanga abantu batinze umurongo mu gihe uwari kubafasha yibereye kuri telefone ari kwisekera Kandi ibyo bikareberwa ntihagire igikorwa.

Ikindi Kandi ngo iyo bitabaye ko barangaranwa,hari abahagera bagasanga abandi batonze umurongo bagaca ku bandi Kandi bahageze kare.

Kuri ibyo byose nibyo umuntu yanenga kuko atari umuco mwiza,gusa ngo ibyo ntibyatuma hari bamwe bagendera kuri ibyo ugasanga babigize ikirego, avuga ko ibintu byose Ari bibi cyane cyane bikavugirwa hanze y’igihugu Kandi mu Rwanda ntakibazo gihari.

Avuga ko muri abo hari abagerageza kurwanya u Rwanda ariko bagahagarikwa n’Abanyarwanda kuko bashyize hamwe.

Kuri ibi bibazo,Perezida Kagame avuga ko hari abantu benshi cyane cyane biganjemo abanyamakuru bo hanze usanga bamubwira ko mu Rwanda nta Demokarasi ihari Kandi bataruzi kurumurusha.

Atanga urugero kuri bimwe mu bihugu usanga bigira inama u Rwanda Kandi byarabayeho nyuma yarwo.

Ku byerekeranye n’igihe Abanyarwanda bamara ku isi,yavuze ko Nyuma y’imyaka 25 imyaka yo kubaho y’Abanyarwanda yiyongereye ikagera hafi ku myaka 70 mu gihe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 umuntu yagiraga imyaka 40 akabaga ikimasa yishimira ko yarambye.

Naho kubavuga ko hari abantu babuzwa kuvuga,Perezida Kagame yavuze ko ibyo Atari byo,kuko utabuza abantu kuvuga ubazanira ibikorwa by’iterambere birimo iby’ikoranabuhanga ndetse no kubaha mikoro bakavuga ntawubataniriye cyangwa ngo abafunge umunwa.

Avuga ko aho bari hose ari aho batijwe ariko igihugu cyabo ntawukibatangiramo kuza biremewe,Anavuga ko uwaba ashaka gutaha yanateguza maze akakirwa neza mu buryo bwiza kuko kuza mu Rwanda ari ukwishyira ukizana kuri buri muntu.

Asoje ashimira abashyitsi bifatanyije n’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange kuba bigomwe imirimo yabo bakifatanya n’u Rwanda kuri uyu munsi Kandi ababwira ko u Rwanda atari inshuti mbi ahubwo bazakomeza gufatanya narwo mu bintu byinshi byubaka.

Uwineza Sylvie/Habarurema Djamali /MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/10/2019
  • Hashize 5 years