Live:Igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu cya Tanzania
- 25/10/2015
- Hashize 9 years
Uyu munsi tariki ya 25 Ukwakira mu Gihugu cya Tanzania bagomba kurara babonye umuyobozi mushya uza gusimbura Perezida wari usanzwe ku butegetsi Jakaya Kikwete
Igikorwa cy’amatora kikaba cyatangiye nk’uko umunyamakuru wa Muhabura.rw uhatubereye amaze kubidurangariza kuri ubu hakaba hari kubarurwa abaturage basaga 22,750,789 ubwo ugenekereje ni hafi milliyoni 23 z’abaturage.
Ku isaha ya Saa tatu (9h00) zuzuye za hano I Kigali nibwo umukandida wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Chedema bwana Eduard Lowassa n’umufasha we bari bageze ku biro by’itora biherereye mu ntara ya Arusha hariya muri Tanzania.
Nk’uko Umunyamakuru wa Muhabura.rw yabidutangarije ngo uyu Lowassa yamaze gutora imvura nyinshi mu gihugu cya Tanzania iragwa cyane bituma benshi bibaza impamvu ibiteye.ikindi kandi uyu Lowassa mu kiganiro yahaye itangazamakuru ubwo yageraga ku biro by’itora ko imvura iguye ari ikimeneyetso cy’umugisha kandi ngo arasaba abaturage gutora umuntu uzabagirira akamaro
Turacyakomeza kubakurikiranira neza iki gikorwa umunota ku munota turajya tubagezaho uko kiri kugenda tubifashijwemo n’umunyamakuru wa Muhabura.rw Mkubwa Bagabo John uri gukorana na kuri Social media Master Emma utubereye hariya i Mwanza muri Tanzania.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw