Lionel Messi yatsinze Igitego cye cya 50 mu ikipe y’Igihugu

  • admin
  • 30/03/2016
  • Hashize 8 years

iki gitego byashyize Lionel Messi ku mwanya wa gatanu

Mu mikino ya guhatanira itike igana mu gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya, Argentine yatsinze Bolivia 2-0. Ni muri uyu mukino Lionel Ande Messi yuzurijeho ibitego 50. Iyi nsinzi ikaba yanashyize Argentine ku mwanya wa 3 muri amerika y’amajyepfo inyuma ya Equador na Uruguay.


iki gitego byashyize Lionel Messi ku mwanya wa gatanu

Igitego cya Messi cya Messi yagitsinze kuri penalite ku munota wa 29. Hari ku ikosa ryakorewe Ever Banega rikozwe na Ronald Eguino wa Bolivia. Cyaje ari icya kabiri kuko amazamu yari yafunguwe na myugariro Gabriel Mercedo ku munota wa 21. Uyu myugariro ni nawe watsinze igitego cabahesheje insinzi ku nukino baheruka gutsindamo Chile 2-1.


iki gitego byashyize Lionel Messi ku mwanya wa gatanu

gutsinda iki gitego byashyize Lionel Messi ku mwanya wa gatanu. Agahigo ko gafitwe na Cabriel Bastituta.Ibi kandi byashimishije Messi n’abakunzi be muri rusange, dore ko abamunenga bahera ku kuba adatanga umusaruro wok u rwego rwo hejurunk’uwo atanga muri FC Barcelona.

Nyuma y’umukina Umutoza wa Argentine Gerardo Martino yavuze ko ari iby’agaciro gkuba babashije gutsinda imikino yaba yombi. Mu kiganiro na TyC Sports yagize ati “ byari umusingi kubona aya manota atandatu. Ndatekereza twakinnye neza tukanatsinda neza »

Equador yari iya mbere yaje gutsindwa naColombia 3-1 naho Uruguay yo itsinda Peru 1-0 cya Edson Cavanni. Twabibutsa ko muri iki gice cya Amerika y’epfo harimo amakipe 10. Ukobigenda, 4 ya mbere abona itike naho iya 5 igakina playoff.

Yanditswe na Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/03/2016
  • Hashize 8 years