Lionel Messi yahagaritswe amezi atatu adakinira ikipe y’igihugu anacibwa ibihumbi 50 by’amadorari

  • admin
  • 03/08/2019
  • Hashize 5 years

Kizigenza mu mupira w’amaguru ku isi akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina,Lionel Messi yahagaritswe amezi atatu adakinira ikipe y’igihugu imikino mpuzamahanga nyuma y’uko atangaje ko igikombe cya Copa America cyaranzwe na ruswa.

Uyu mukinnyi usanzwe akinira FC Barcelona w’imyaka 32 y’amavuko yasohowe mu kibuga ubwo ikipe ye Argantine yakiniraga umwanya wa gatatu n’ikipe ya Chile ikaza no gutsindwa ibitego 2-1 ahita avuga ko igikombe n’ubundi cyari cyagenewe ikipe y’igihugu cya Brezil.

Usibye guhagarikwa igihe kingana gutyo, ishyirahamwe n’umupira w’amaguru muri Amerika y’amajyepfo ’Conmebol’ ryamuciye ibihumbi 50 by’amadorari y’Amerika ahwanye n’amayero asaga ibihumbi 41.

Kuri ubu Messi afite iminsi irindwi yo kujuririra iki cyemezo yafatiwe n’iri shyirahamwe.

Uku guhagarikwa kuri Messi bivuze ko atazakina imikino ya gishuti Argantine izakina mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira igahura na Chile, Mexico ndetse n’Ubudage.

Ikipe y’igihugu Argentina izatangira kwitegura igikombe cy’isi cya 2022 mu mwaka utaha wa 2020 mu kwezi kwa Werurwe.

Messi yeretswe ikarita itukura ku munota wa 37 w’umukino ubwo bakinaga n’ikipe ya Chile nyuma y’ugushyamirana na Gary Medel nawe wahanwe.

Icyo gihe Messi yagize ati “Ntabwo twe twakoresha iyi ruswa.Bitweretse ko nta cyubahiro kiri muri iri rushanwa”.

Akomeza agira ati “Birababaje,ruswa,abasifuzi,ntabwo batumye abantu baryoherwa na ruhago“.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argantine ryakomeje kwinubira imisifurire yabaye muri ririya rushanwa nyuma y’uko ikipe y’igihugu itsindiwe n’ikipe ya Brezil muri 1/2.

Gusa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika y’amajyepfo ryasubije kuri ibyo ryashinjwaga rivuga ko ntabyagaragaye ahubwo ko ibyo bigaragaza agasuzuguro.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/08/2019
  • Hashize 5 years