Lionel Messi nyuma yo guhusha penaliti byateye intambara y’amagambo kuri Baloon d’Or

  • admin
  • 29/06/2016
  • Hashize 8 years

Hari mu mikino ya Copa America Centenerio ubwo umukino wa nyumawahuzaga Chile na Argentina. Yari ishuro yajkabiri yikurikiranya aya makipe ahuriye kuri finale.

Ikindi ni uko aya makipe yari yanahuriye m matsindamaze Agentine igatsinda Chile. Siko btaje kugenda ariko kuko uyu mukino wo warangiye ari ubusa ku busa.


Lionel Messi nyuma yo guhusha penaliti byateye intambara y’amagambo kuri Baloon d’Or

Baje kongeraho iminota 30 nayo ntiyagira icyo itanga. Ntayandi mahitamo yari ahari uretse Penalite. Baje kuzitera maze Chile istinda 4-2.

Muri babiri zabirase ku ruhanderwa Argentine, uwa mbere ni Messi. Ibi bikaba byabaye nk’ibishimangirako uyu mugabo ari umukoinnyi wa club naho mu gihugu ari ntakigenda.

Uyu mugabo wari umaze imisni ibiri gusa yizihije isabukuru ye y’amavuko ku nshuro ya 29, bimaze kugaragara ko gutwara igikombe mu ikipe ye y’igihugu ari yo Argentina, Atari ibintu bye.

Mu myaka itatu gusa ishize amaze gutakaza igikombe ishuro eshatu zikurikiranya nyamara ari kuri finale. 2014 yaje kubura igikombe cy’isi muri Brazil atsinzwe naGermsny 1-0, muri 2015 naho iyi Chile yari yakiriye Copa Amerika iza no kuyitwara itsinze Argentine ya Msessi ku mukino wanyuma. None no muri 2016 Chile yongeye kumusubira imbere y’abaturage ba USA.

N’igitutu gikomeye kuri Messi mu benegihugu by’umwihariko abakanyujijeho muri ruhago y’ahambere. Iki kiragano cya Messi na Christiano ntabwo abakinnyi bakuru bari bacyemera kuko ngo yaba Messi cyangwa C.Ronaldo nta numwe uratwara igikombe cy’isi cyangwa se nibura icy’umugabane abarizwaho. Aha baba bavuga Copa America kuri Messi na EURO kuri C.Ronaldo.

uherutse kubigaragaza vuba ni umunya Argentina Diego Maradona yauvze ko Messi ari umuhanga ariko utagira umwihariko. Ubwo bamubazaga ku mahirwe aha ikipe yaArgentina kuri Copa America, Maradona yasubije ati “nibaagitwara ntibazatahe iwacu. Bazagumeyo cyangwa barebe ahandi bajya”

Kubura iki gikombe kuri Messi kandi, byatumye intambara y’amagambo yongera kuba yose ku bijyanye na Baloon d’Or kuko benshi bavugaga ngo Messi nagitwara birazamura amanota ye. Nyuma y’uko C. Ronaldo atwariye UEFA Champions league, yari yarazamuye amanota ariko hatirengagijwe ko na Messi yatwaye La Liga n’ubwo idafite agaciro nk’ akaza Champions league. Kuri ubu ariko C.Ronaldo we aracyari muri EURO aha ageze muri ¼.


Lionel Messi nyuma yo guhusha penaliti

Yanditswe na Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/06/2016
  • Hashize 8 years