Lionel Messi mu myiteguro y’Ubukwe, ngo icyo ataramenya ni umunsi

  • admin
  • 26/12/2016
  • Hashize 7 years

Ibinyamamkuru byo muri Argentina biravuga ko Lionel Messi n’umukunzi we w’ibihe byose Antonella Roccuzzo bazasezerana mu buryo bwemewe umwaka utaha.

Haba mu kiganira cya Radio Metro cyitwa Pablo Varsky, haba mu nkuru za EFE ndetse no mu bindi bitangazamakuru, ngo Messi w’imyaka 29 n’umukunzi we Roccuzzo ufite 28, mu mwaka wa 2017 hagati bazarushinga byemewe n’amategeko ubwo Barca izaba yatanze akaruhuko gasoza umwaka w’imikino.

Icyamaze kwemezwa ni umwaka naho ngo itariki izaterwa n’ ingengabihe ya FC Barcelona nayo izaterwa n’uko iyi kipe izitwara muri UEFA Champions league nk’uko tubikesha EFE.

Aba bombi bahuriye aho bakomoka I Rosario ahagana mu 1996, kuri ubu bafitanye abana babiri; Thiago Messi w’imyaka ine na Mateo w’umwaka umwe. Messi ati” nize ku bw’amahirwe, umwaka utaha hari ikirori gikomeye. Sinzi neza umunsi ariko bizabera Rosario.”

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/12/2016
  • Hashize 7 years