Lil Wayne yahagaritse umuziki kubera Birdman

  • admin
  • 13/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Lil Wayne yatangaje ko aretse umuziki, ngo ananiwe intamara ahoramo na Birdman.

Uyu muraperi yagaragaye muri “Undisputed” kuri FS1 aho Skip Bayless yarashe ku ntego akamubaza niba ibyo aherutse gushyira kuri twitter ye ari ukuri.

Mu gusubiza, Lil Wayne yavuze ko yari agezwe kure n’urwngo rw’ abamurwanya bo muri Cash Money Records.

Wayne yavuze ko Birdman amurimo amamiliyoni, ibi bikba biriguhungabanya ubuzima bwe(Wayne) ati: “mfite umuryango. Mfite abana. Mfite mama. Dufite amasheke. Uyu ni wo mushishinga”

Wayne yavuze ko atazongera gukorana na Birdman ukundi. Kubera izo mpamvu, ngo abifata ngo kureka umuziki kuko azongera kuwukora atishyuwe.

Yohereje ubu butumwa kuri Birdman wahoe ari bosi we, “Gimme mine and I’ll walk free.” “mpa ibyange ubundi nzakora nisanzuye”

Akantu uyu musore yasorejeho kagaragaza ko ashobora gusubira mu muziki kuko yavuze ko atarageza impano ye kure yifuza.

Lil Wayne yatangaje ko aretse umuziki, ngo ananiwe intamara ahoramo na Birdman(photo internet)

Yanditswe na Lucky Van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/09/2016
  • Hashize 8 years