Lieutenant General Tumukunde yafunzwe ashinjwa ubugambanyi kuri Perezida Museveni

  • admin
  • 13/03/2020
  • Hashize 4 years

’Lieutenant General’ Henry Tumukunde wari minisitiri w’umutekano wigeze no kuba ukuriye urwego rw’ubutasi rwa Uganda yaraye atawe muri yombi, hashize iminsi micye avuze ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Uganda.

Uyu mugabo w’imyaka 61, wasezerewe mu ngabo ubu arashinjwa icyaha cy’ubugambanyi, ibiro bye n’urugo rwe muri Kampala .

Arashinjwa kubwira abanyamakuru amagambo yo guhamagarira abantu kugumuka ku butegetsi, no guhamagarira abantu gutera Uganda.

Mu cyumweru gishize nibwo yatangaje ko ashaka kuzahatana mu matora na Perezida Yoweri Museveni uri ku butegetsi kuva mu 1986, yari inkuru ikomeye mu gihugu.

Abakurikirana politiki ya Uganda bavuga ko uyu mugabo wabaye mu bashinzwe umutekano wa Museveni no muri politiki ye mu myaka 30 ishize ashobora kuba mu bashobora kumuhigika mu matora.

Abo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bo, bakemanga ubushake bwe mu kwitoza kubera ibyo bamurega yakoze igihe yari ayoboye inzego z’ubutasi n’umutekano ku batari bashyigikiye Museveni.

Ishyaka NRM riri ku butegetsi ryamaganye ibyifuzo bya Tumukunde rivuga ko nta murongo uhamye wa politiki afite.

Gusa si ubwa mbere uyu mugabo ashwanye n’iri shyaka.

Mu 2005, yanze ibyo kuvanaho manda zigenerwa umukuru w’igihugu byatumye Bwana Museveni yongera kwitoza, Tumukunde yafungiwe iwe igihe cy’imyaka.

Yiyunze na Museveni mu 2015, yazamuwe ku ipeti rya Lieutenant General asimbukishijwe irya Brigadier General, ahita asezererwa mu ngabo, mu 2016 yagizwe minisitiri w’umutekano.

Uyu mwanya yawuvanyweho mu kwa gatatu 2018 ubwo kandi na mukeba we batumvikanaga General Kale Kayihura wategekaga polisi yavanwaga kuri uyu mwanya.

Bamwe mu bakomeye bazahatana na Museveni mu matora y’umwaka utaha; Kizza Besigye na Bobi Wine, nabo bakaba barashinjwe n’ubutegetsi ibyaha by’ubugambanyi.

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/03/2020
  • Hashize 4 years