Libya:Mu byumweru bitatu intambara zimaze guhitana abasaga 260 abandi barakometse

  • admin
  • 25/04/2019
  • Hashize 5 years

Ishami rya LONI ryita ku buzima,OMS, ryatangaje ko intambara zimaze ibyumweru bitatu muri Libya zimaze guhitana abagera kuri 264 zinakomeretsa 1266.

Intandaro y’iyo mirwano ni Leta zidacana uwaka zirimo zirwanira kugenzura umurwa mukuru Tripoli.Zigizwe niya minisitiri w’intebe yemewe n’amahanga Fayez al-Serraj iri Tripoli n’iya Jenerali Khalifa Haftar iri mu burasirazuba.

OMS yavuze ko nubwo abaturage benshi bakomeje guhungira iyo mirwano mu mavuriro atari macye, iryo shami rya LONI rihangayikishijwe n’abafungwa bari mu magereza yegereye ahabera intambara batabona uko bahunga.

LONI isaba impande zishyamiranye guha agahenge abaturage ikanavuga kandi ko icyeneye miliyoni zigera ku icumi z’amadorari ya Amerika kugirango ishobore gufasha abaturage bo muri iki gihugu bari mu kaga.

kuri miriyoni zigera ku icumi mu madolari y’Amerika iryo shyirahamwe rikeneye kugirango rishobore gufasha abaturage rimaze kubona ibice 6 ku ijana by’ayo ricyeneye.

Hagati aho, Prezida wa Misiri Abdel-Fattah el-Sissi amaze gukorana inama yihutirwa na bamwe mu ba diplomate bo mu muryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame,aba Congo,na Afurika y’Epfo kuri icyo kibazo.

Prezida Sissi asanzwe ari nawe uyoboye AU yababwiye ibihugu ayoboye ko agomba kuzuza inshingano zayo mu kugarukana ituze muri Libiya no kwinginga impande zishyamiranye ku ntebe y’ibiganiro.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/04/2019
  • Hashize 5 years