Libya:Abimukira ibihumbi 2000 babuze uko bahunga intambara muri iki gihugu

  • admin
  • 26/04/2019
  • Hashize 5 years

Ishyirahamwe mpuzamahanga, LONI, ryatangaje ko abimukira bagera ku bihumbi bibiri bakeneye gukurwa ahantu bafungiye muri Libya mu bya vuba kubera intambara zikomeje kwibasira iki gihugu.

Intambara irakomeye ku murwa mukuru wa Libya Tripoli, ahari byinshi mu bigo bifungiwemo abo bimukira bagizwe ahanini n’abirabura bo muri Afrika.

Vincent Cochetel akorera ikigo cya LONI yavuze ko abo bimukira ari abanyagihugu b’inzirakarengane bagotewe muri iyo ntambara.

Video zagaragaye zerakana abo bimukira mu kigo kimwe bafungiwemo, kirimo kugabwaho igitero.

Abasirikare bashyigikiye umukuru w’abarwanyi Khalifa Hafter wo mu karere k’uburasirazuba bwa Libya, bagabye igitero kuri Tripoli mu ntango z’uku kwezi.

Kuva mu mwaka w’2011 igihe uwahoze ayoboye Libya, Mohamar Khaddafi yishwe, icyo gihugu ntikirabona agahenge kandi ibintu bigenda byangirika.

Abimukira bava mu karere ko munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Afurika, baca muri Libya bashaka inzira yo kujya i Burayi banyuze mu kiyaga, benshi bakahasiga ubuzima.

Iyo bafatiwe mu butayu bwa Libya, barafungwa, hakagira abakorerwa iyica rubozo ririmo gufatwa ku ngufu kugeza k’ukugurishwa nk’abacakara.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/04/2019
  • Hashize 5 years