Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zemeje ko Rusesabagina yageze i Dubai bugacya yerekeza muri Afurika y’Iburasirazuba

  • admin
  • 03/09/2020
  • Hashize 4 years

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zagaragaje kutemeranya n’abavuga ko Paul Rusesabagina yashimutiwe i Dubai, barimo n’abo mu muryango we, ndetse n’inzego zishinzwe iperereza mu Rwanda zishimangira ko bitari ngombwa kugaragaza ibihugu byafashije mu ifatwa rye kuko byabangamira iperereza.

Abomu muryango wa Rusesabagina bakimara kumubona yerekwa itangazamakuru mu Rwanda tariki ya 31 Kanama 2020, bahise batangariza ibitangazamakuru ko bahamya neza ko yafatiwe i Dubai bashingiye ku kuba ari bwo baheruka kuvugana na we.

Akigera i Dubai ku wa kane ngo yabandikiye ubutumwa kuri WhatsApp abamenyesha ko yagezeyo amahoro, ariko bakavuga ko kuva icyo gihe ari bwo baherukaga kuvugana na we kugeza ku wa Mbere ubwo bamubonaga yagejejwe mu maboko y’ubugenzacyaha mu Rwanda, aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bwemera ko Rusesabagina yageze i Dubai ku wa Kane w’icyumweru gishize agahita akomereza muri Hoteri bugacya yerekeza ahandi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umwe mu bayobozi bakuru ba UAE yabwiye CNN ati: “Rusesabagina yavuye Dubai ku wa Gatanu kandi bikurikije amategeko, yerekeza mu gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba”.

Nyuma yo kugera Dubai ku wa Kane, ngo Rusesabagina yagiye muri Hoteri mbere y’uko ahaguruka ku kibuga k’indege cya Al Maktoum mu masaha y’igicuku.

Umuyobozi muri UAE yagize ati: “Rusesabagina uko yaje ni na ko yagiye kandi hakurikijwe amategeko”.

Inzego za UAE zivuga ko Rusesabagina yageze Dubai ari mu bikorwa bye avuye muri Leta ya Chicago, yagejejwe Dubai n’indege ya Emirates ku mugoroba wo ku wa Kane.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kubwira abanyamakuru ko Rusesabagina yafashwe mu bufatanye n’ibihugu byinshi ariko ntiyigeze abivuga ku mpamvu yise “inyungu z’ubutabera”kuko ibyo akekwaho bikiri mu iperereza.

Yagize ati: “Ntabwo twavuga ibyo bihugu, ngo tuvuge aho yafatiwe, kuko biracyari mu iperereza. Ariko iperereza nirirangira tuzababwira byose.”

Dr. Murangira yavuze ko RIB itanga ubutumwa ku bantu bose bari hanze y’u Rwanda mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, ko mu gihe kidatinze nabo bazafatwa.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 03/09/2020
  • Hashize 4 years