Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umunyarwanda yakubiswe azira kuba umwirabura

  • admin
  • 24/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Anguy Muvuna, umusore w’imyaka 26 ukomoka mu Rwanda wiga muri koleji ya Lewis&Clark muri Leta ya Oregon, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakubiswe azira kuba umwirabura kuri uy’u wa Gatandatu, n’abazungu.

Nk’uko Oregon Live, ibitangazaTanguy Muvuna yari avuye gufata akayaga saa sita n’iminota 15 z’ijoro, agiye kuryama ahura n’abagabo batatu b’abazungu. Baramusatiriye baramusuhuza bati” What’s up… Nigga?” ( Bite … mwirabura?) arabasekera aziko ari ibisanzwe. Muvuna avuga ko umwe muri abo bagabo yahise amukubita urushyi mu maso, nawe akamusunika. Uwundi muri bo yahise amukubita ingume ku isura arangije ati” Nibwo rero tukweretse uko dufata umwirabura.” Muvuna nawe ngo yamwishyuye ingume, ariko umugabo wa gatatu amufatira inyuma amaboko ati” Ugiye gupfa muri iri joro.”

Mu buhamya bwe Muvuna avuga ko yagerageje kubigobotora agatabaza ariko avuga ko ntawamwumvise muri ako kanya. Avuga ko adashobora kwibuka buri kimwe cyose abo bagabo bavugaga ariko ko yibuka bamubwira bati” Abirabura, mugiye kumenya ko mudakwiye kuba ino aha.” Abo bagabo baramukubise, bashaka kumwubika ku butaka. Umwe muri bo amushyira ikiganza ku ijosi ashaka kumuniga naho undi agerageza kumusuka mu kanwa, ibintu yari afite mu gacupa. Muvuna ahamya ko byari biryoshye kandi birura. Uyu musore avuga ko nyuma umusore umufatiye inyuma yatangiye guseka, agashobora kubacika akiruka agana mu cyumba cye nko mu ma saa sita na 40 z’ijoro. Avuga ko agezeyo yagerageje kwidaha ngo aruke ibyo bintu bari bamutamitse. Inshuti ye yahamagaye abarinzi ba koleji, bashaka kumujyana kwa muganga ariko arabyanga kuko yumvaga ntacyo yabaye.

Muvuna amaze amezi atageze kuri atatu muri USA, ntiyari yajya ku bitaro byaho. Avuga ko nyuma yaho umupolisi yaje kumubaza uko byamugendekeye ariko ikabeshya igihe byabereye kuko yo yatangaje ko byabaye ku wa Gatanu nimugoroba.

Arongera ati” Ntabwo mbabaye , sinarakaye. Nkunda abantu bose hano. Nkunda abazungu n’abirabura… Abazungu benshi ba hano ntibagira ivanguraruhu. Nta kibazo mfite hano.” Asobanura ko yabwiye polisi uko yibuka abagabo bamuhohoteye ndetse ko ashobora kumenya umwe muri bo ku ifoto.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/11/2015
  • Hashize 8 years