Leta y’Ubutaliyani yatangaje ko gahunda yo kuringaniza imbyaro igomba kuvanwaho

  • admin
  • 03/11/2018
  • Hashize 5 years

Leta y’Ubutaliyani yanzuye ko gahunda yo kuringaniza imbyaro igomba kuvanwaho, kuko ituma ubwiyongere bw’abaturage muri icyo gihugu burushaho kugenda bukendera.

Ubutaliyani ni cyo gihugu cyari gifite umubare w’abana bake bavuka buri mwaka ku mugabane w’Uburayi. Kuva aho minisitiri w’intebe, Giuseppe Conte atorewe, yiyemeje ko azakemura ikibazo cy’ubutaka bunini budafite ababukoresha, anasezeranya imiryango y’abashakanye ko azajya abaha ubutaka. Ministre w’ubuhinzi muri iyo guverinema avuga ko umutaliyani uzajya abyara umwana wa gatatu azaba atanze umusanzu mu iterambere ry’ubukungu kandi ko leta izajya imugenera ubufasha budasanzwe.

Ubukungu bw’Ubutaliyani bushingiye ku buhinzi. Leta yiteguye gusaranganya hegitari 7,700 mu baturage bafite imishinga y’ubuhinzi kandi ikazanatanga inkunga ya miliyoni 79 z’amadolari ku rubyiruko rushyira igishoro mu mishinga y’ubuhinzi.

N’ubwo Ubutaliyani bwugarijwe n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, ntabwo ministri w’intebe mushya Conte yifuza na gato ko abimukira bava mu mahanga bakaza kunyunyuza imitsi y’abataliyani nk’uko abivuga. Yifuza ko abana b’Ubutaliyani ubwabo ari bo bahabwa amahirwe yo kubyaza umusaruro inyungu ziva mu buhinzi. Bitaba ibyo, abimukira bamaze nibura imyaka 10 mu Butaliyani akaba ari bo bahabwa ayo mahirwe ku mwanya ukurikira.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/11/2018
  • Hashize 5 years