Leta y’u Rwanda yishimiye kwakira inkunga y’Umuryango w’Umuyobozi wa Dubai

  • admin
  • 14/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Leta y’u Rwanda yishimiye kwakira inkunga y’Umuryango w’Umuyobozi wa Dubai akaba Visi Perezida na Minisitiri w’Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, y’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020, ni bwo ibyo bikoresho byurijwe indege y’Isosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere RwandaAir, byerekezwa i Kigali.

Ibyo bikoresho birimo imyambaro 300 000 ikoreshwa n’abaganga bita ku barwayi ba COVID-19 hamwe n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuvura icyo cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yashimiye Sheihk Mohammed bin Rashid Al Maktoum n’umugore we Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum, ku nkunga bageneye u Rwanda iziye igihe.

Yagize ati: “Turashimira cyane Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum na Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum ku bufasha bwabo buvuye ku mutima mwiza, bushyigikira imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu guhashya COVID-19. Ibi bikoresho bigiye kuzamura ubushobozi bwacu bwo gupima no kuvura iki cyorezo.”

Ibyo bikoresho byagejejwe mu Rwanda ku bufatanye na Sosiyete ya Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga ari na yo igenzura ububiko bwa Kigali Logistics Platform buherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro hamwe na Hoteri yitwa One & Only iherereye mu Karere ka Musanze no muri Pariki ya Nyungwe.

Mohammed Ibrahim Al Shaibani, Umuyobozi Nshingwabikorwa n’Umuyobozi Mukuru wa “Kerzner International” igenzura amahoteri ya One&Only, yavuze ko Umuyobozi wa Dubai ashishikajwe no gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye byatewe na COVID-19.

Yagize ati: “Nyakubahwa Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum na Madamu Sheikha Hind bint Maktoum barajwe ishinga no gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda muri ibi bihe bigoye. Kuri ubu bahugiye ku kureba uburyo bakongera ubufasha n’ubushuti binyuze mu gufasha abandi guhangana n’iki cyorezo giteje inkeke.”




Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/06/2020
  • Hashize 4 years