Leta y’u Rwanda yihanganishije Abanyakenya

  • admin
  • 16/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Leta y’u Rwanda yihanganishije Abanyakenya nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyahagabwe ku wa kabiri tariki 15Mutarama 2019, kikagwamo abantu 14.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mutarama 2019, Minisitiri, Dr Richard Sezibera, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Kenya nyuma y’ibitero by’iterabwoba bakorewe.

Yongeyeho ko kandi Leta y’u Rwanda yamaganye yivuye inyuma icyo gikorwa cy’ubunyamaswa.

Ku munsi w’ejo nibwo abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabab binjiye muri Hotel DusitD2 iri mu mujyi wa Nairobi, barwana n’inzego zishinzwe umutekano kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ubwo perezida Uhuru Kenyatta yatangazaga ko ibikorwa byo guhashya abarwanyi ba Al Shabab birangiye.

Abantu 14 bakaba ari bo bazwi ko bahasize ubuzima, mu gihe abandi 700 batabawe n’abashinzwe umutekano.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/01/2019
  • Hashize 5 years