Leta y’u Rwanda yasinye inemeza amasezerano Mpuzamahanga

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Mu cyumweru gishize Leta y’u Rwanda yasinye inemeza amasezerano Mpuzamahanga agamije ubufatanye bw’ibihugu mu bijyanye n’imisoro (MAAC), bikaba byitezwe ko azagira inyungu zitandukanye zirimo no gukurikirana byihuse abanyereza imisoro ya Leta cyangwa abahunga bakajya gushora imari mu bikorwa bitandukanye mu mahanga.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), MAAC ni amasezerano yifashishwa n’ibihugu mu guhanahana amakuru arebana n’imisoro mu guharanira ishyirwa mu bikorwa risesuye ry’amategeko agenga imisoro muri buri Gihugu cyashyizeho umukono kikanayemeza.

Nyuma yo gushyira umukono no kwemeza ayo masezerano, u Rwanda rwabonye amahirwe yo guhanahana amakuru n’ibihugu 141 byamaze kuyasinya no kuyemeza, ndetse bikazagira uruhare mu butwererane mu bijyanye no guhangana n’ibyaha birimo kunyereza imisoro, kuyihunga n’ibindi byambukiranya imipaka birebana n’imitungo.

U Rwanda rwiyemeje kugendera ku mahame mpuzamahanga ku bijyanye no gukorera mu mucyo no guhanahana amakuru nk’uko bikurikizwa n’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubufatanye mu by’Ubukungu n’Iterambere (OECD).

Mu gihe u Rwanda rwari rumaze kugirana amasezerano n’ibihugu 10 yo gukumira gusoreshwa kabiri ibicuruzwa byinjira n’ibiva mu Gihugu arimo ingingo zirebana no kwirinda kunyereza no kwiba imisoro (DTAA), ubwo bufatanye bwari bukiri hasi cyane mu bijyanye n’ihererekanywa ry’amakuru byashyiraga u Rwanda mu byago byo kwibasirwa n’ibyo byaha.

MINECOFIN ivuga kandi ko u Rwanda rwari rufite ibyago byo kwinjirirwa n’ibyaha bitandukanye bishingiye ku bukungu ndetse no kwimurira imitungo mu mahanga ku bayinyereza mu Gihugu.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano ya MAAC, u Rwanda rwashimangiye urugendo rwo kurwanya abanyereza imisoro n’indi mitungo ya Leta bakayizigama mu mahanga, bityo bikaba byitezwe ko n’ingano y’imisoro yinjizwa iziyongera kuko gukorera mu mucyo bigiye kurushaho guhabwa intebe.

Ibyo ngo bizagerwaho binyuze mu guhanahana amakuru mu buryo ubwo ari bwo bwose, kwifashisha ikoranabuhanga mu guhanahana ayo makuru, n’ubugenzuzi buzajya bukorwa ku bufatanye n’ibindi bihugu bujyana no kugaruza ibyanyerejwe.

Ikindi ni uko muri ayo masezerano u Rwanda ruzabona amahirwe yo kubaka ubushobozi bw’abakozi bakora mu rwego rw’imisoro, binyuze mu Bunyamabanga bw’Ihuriro Mpuzamahanga Rishinzwe kwimakaza umucyo mu misoreshereze.

Binavuze kandi ko u Rwanda ruzajya runashyirwa ku rutonde rw’ibihugu byubahiriza neza ibikubiye muri ayo masezerano, urwo rutonde rukaba rugira uruhare rukomeye mu gukururira abashoramari gushora imari mu bihugu byitwara neza mu bijyanye n’imisoro.

U Rwanda rwiteze kuba isura yarwo izarushaho kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga, nk’igihugu kimaze kubaka izina mu korohereza ishoramari no kugaragaza umucyo mu bijyanye n’imisoreshereze.

Mu rwego rwo kongera ishoramari no gushyira u Rwanda ku mwanya w’icyitegererezo mu bukungu ku rwego rw’Afurika, hatangiye gushyirwaho Ikigo Mpuzamahanga cya Kigali gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari (KIFC).

Iki kigo na yo cyitezweho gukurura abatanga serivisi z’imari ku rwego mpuzamahanga bakaza gushora imari mu Rwanda, ari na yo mpamvu ihanahanamakuru mu gihugu no hanze yacyo ari ibintu bigomba kuzabaho kandi bibayeho mu gihe gikwiye.

Amavugurura atandukanye arimo gukorwa mu mategeko, amahame na gahunda mpuzamahanga mu by’imari, byose bishyigikiye ishyirwaho rya KIFC harimo no kuba icyo kigo cyaba kimwe mu bigengwa n’amasezerano ya MAAC.

Biteganyijwe ko mu 2023 u Rwanda ruzakorerwa igenzurwa harebwa ko rwujuje ibisabwa mu gusangiza no kwakira amakuru mu buryo bwemewe ku rwego mpuzamahanga, ibizava muri ubwo bushakashatsi bikazagaragaza uko u Rwanda ruhagaze bikazashyirwa ahagaragara kugira ngo ukeneye ayo makuru wese ayabone.

Ibyo ngo bizagira uruhare rukomeye mu kuyobora ibyemezo by’abashoramari mu bijyanye n’aho bashobora gushora imari yabo mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/08/2021
  • Hashize 3 years