Leta y’u Rwanda yashimiye Umuryango Mpuzamahanga uruhare rukomeye wagize mu itabwa muri yombi rya Rusesabagina

  • admin
  • 31/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Leta y’u Rwanda yashimiye Umuryango Mpuzamahanga uruhare rukomeye wagize mu itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bijyanye n’imitwe yashinze yahungabanyije kenshi umutekano w’u Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru Rusesabagina, kuri ubu ufite imyaka 66 y’ubukure.

Arashinjwa kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD (ifite umutwe wa FLN) na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

By’umwihariko arashinjwa iterabwoba, gutwika, gusahura, gushimuta n’ubwicanyi byakorewe abaturage mu duce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yashimiye Umuryango Mpuzamahanga anashimangira ko abakekwaho kuyobora, gutera inkunga cyangwa kuba mu mitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano w’u Rwanda nta kabuza bazagezwa imbere y’ubutabera.

Yagize ati: “Abo bakekwaho kwica no kusakaza iterabwoba ku Banyarwanda, abihishe inyuma y’uwo mugambi n’abatera inkunga iterabwoba rigabwa ku Rwanda, bazagezwa imbere y’ubutabera. Ni amashimwe ku bufatanye mpuzamahanga, n’imbaraga zikomeje gushyirwa mu kubafata ku rwego mpuzamahanga.”

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Thierry Murangira, na we yashimiye Umuryango Mpuzamahanga ariko yirinda kuvuga mu mazina Igihugu cyangwa ibihugu byafashije mu itabwa muri yombi rya Rusesabagina, kuko bishobora kubangamira iperereza rikomeje ku bandi bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.

Yagizea ati :”Abo bose bakiri hanze, turababwira ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera, abo na bo mu minsi mike bazafatwa.”

Rusesabagina na Twagiramungu Faustin ni bo bashinze bakaba banakuriye ishyaka MRCD-Ubumwe rifite umutwe w’inyeshyamba wa FLN wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda, ubu ukaba wari ukivugwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) .

Mbere yo gushinga imitwe y’iterabwoba Rusesabagina yamenyekanye cyane mu bikorwa bitandukanye bigamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu kwigaragaza nk’intwari yarokoye Abatutsi muri Hoteli de Milles Collines, byaje gukinwamo filime yiswe “Hotel Rwanda”.

Bamwe batunguwe n’itabwa muri yombi rya Rusesabagina kuko bumvaga ari nk’inzozi, abandi bashimira inzego z’imutekano n’iz’ubutabera mu Rwanda zidahwema gukurikirana no guta muri yombi abagambirira kugirira nabi u Rwanda.

Bavuga ko biteye agahinda kuba umuntu wiyitirira kuba intwari yarijanditse mu bikorwa bisenya u Rwanda abeshya ko yitangiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko abo avuga ko yarokoye bemeza ko bakize kuko babashije kwigura batanga imitungo yabo ngo baticwa.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 31/08/2020
  • Hashize 4 years