Leta y’u Rwanda yashimiye Airtel Rwanda ku ruhare rwayo mu ’ishoramari ry’Igihugu

  • admin
  • 17/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Leta y’u Rwanda yashimiye Ikigo k’Itumanaho Airtel mu Rwanda kuba cyarabashije kwitwara neza mu ruhando rw’ishoramari ry’Igihugu mu myaka umunani ishize gikorera mu Rwanda.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko nubwo mu myaka umunani ishize abashoramari batorohewe n’ibihe bikomeye byaterwaga n’umuvuduko w’ubukungu bw’Igihugu, Airtel yabashije kwitwara neza ikaba iri mu bigo bihagaze neza mu gihugu.

Mu Muhango wo gutangize ubukangurambaga bwiswe “MU KAZI KOSE” bugamije korohereza Abanyarwanda muri serivisi z’itumanaho n’iz’imari, Minisitiri Ingabire yagize ati: “Ibyo Airtel yakoze byose byibanze ku baturage nk’abakiriya bayo ari na bo baturage tubereye abayobozi. Birumvikana ko dufite ipfundo riduhuje rigomba gusigasira umubano ifitanye na Leta y’u Rwanda.”


Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buvuga ko “Mu Kazi Kose” ari gahunda igamije gushimangira imikoranire y’ikigo n’abafatabuguzi, aho kohererezanya amafaranga kuri Airtel Money byagizwe ubuntu.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda Amit Chawal, yavuze ko ubu bukangurambaga bugiye gushimangira ibyo Airtel yiyemeje bijyanye no guteza imbere ubukungu ifasha abantu kurushaho kwiteza imbere mu byo bakora.

Yagize ati: “Mu Kazi Kose igamije gufasha Abanyarwanda kwiteza imbere binyuze muri serivisi zitandukanye. Twashoye amafaranga menshi mu bikorwa byo kunoza umuyoboro mu rwego rwo gufasha abakiriya bacu kuryoherwa na interineti ikora neza. Ibi bikorwa remezo bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu, byazana kunganirana aho twabona inyungu abakiriya nabo bakarushaho kunogerwa na erivisi nziza.”

Kuri ubu Airtel yishimiye kuba imaze kugira umurongo ukwiye mu gihugu hose ku kigero cya 98% ikaba ndetse inafite umwanya munini mu bucuruzi mu gihugu kubera Airtel Money.

Muri uyu muhango hanatangajwe uruhushya rw’imyaka 12 Airtel yahawe nk’ikigo gishya nyuma yo kwegukana burundu imigabane ya Airtel-Rwanda.


Chief editor /Muhabura.rw

  • admin
  • 17/01/2020
  • Hashize 4 years