Leta y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda Covid19

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Leta y’u Rwanda ishingiye ku mibare y’abandura COVID19 ikomeje kuzamuka muri iyi minsi isoza umwaka, irasaba abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda mu buryo budasanzwe kugirango hirindwe zikomeye zishobora gufatwa harimo na guma mu rugo.

Mu kiganiro bamwe mu bagize guverinoma bagiranye n’itangazamakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga, Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije yagaragaje ko imibare y’abandura COVID19 ikomeje kuzamuka, akanabisanisha n’umwaka ushize aho mu mezi ya nyuma, imibare yazamutse cyane ndetse binaba intandaro yo kongera kwitabaza gahunda ya Guma mu rugo.

Yagize ati ’’Abantu bamaze iminsi babona ku munsi tuvuga umubare usa n’uwiyongereye w’abantu bagaragayeho Covid19. Mu kwezi kwa 11 twari tugifite abantu 10 cyangwa 15 no munsi y’aho ariko mwabonye neza ko mu mpera z’ukwezi kwa 11 nk’iki cyumweru cya 1 cy’ukwezi kwa 12 imibare yarazamutse, nk’ejo twabonye abantu 50 imibare tutaherukaga, no mu bipimo rusange twongeye kurenga wa murongo w’abarwayi 5 ku bantu ibihumbi 100.’’

Ashingiye kuri ibi, Minisitiri w’ubuzima Dr. Ngamije asanga ibijyanye n’icyorezo cya COVID19 byahinduye isura ndetse ko nta gikozwe bishobora kuba nk’umwaka ushize.

’’Ari nacyo cyatumye guverinoma ifata izindi ngamba zinoze kugira ngo turebe ukuntu twakwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, tutaza gusubira nk’umwaka ushize muri guma mu rugo mu kwezi kwa 1 nk’uko byagenze kuko n’aho icyo gihe twatangiranye imibare mu kwezi kwa 12 imibare igenda yiyongera twaje kugera mu kwezi kwa 1 abarwayi babaye benshi, ibitaro bitangiye kugira abarwayi benshi harimo n’abarembye haza gufatwa icyemezo.’’

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yongeye kwibutsa inzego zose bireba kongera ikibatsi mu iyubahirizwa ry’ingamba nshya zo guhangana n’iki cyorezo, yanashimangiye ko kwikingiza nka bumwe mu buryo bwo guhangana na Covid19 ko bireba buri wese ndetse anaburira abatarabyumva neza.

Abari mu bucuruzi, Minisitiri ubufite mu nshingano, Habyarimana Beata yabibukije ko mu gihe cyo gusoza umwaka, hagaragara ikimeze nk’ubushyuhe ahakorerwa ubucuruzi, ibi ko bidakwiye kuri iyi nshuro.

Izindi nzego zirimo urushinzwe iterambere ry’igihugu, RDB zasabye abari mu cyiciro cy’ubukerarugendo guhindura imikorere hakubahirizwa mu buryo bukwiye ingamba nshya za guverinoma.

N’aho Polisi yagaragaje ko imibare igenda yiyongera ifitanye isano no kudohoka ku ngamba zo kwirinda COVID – 19 bigaragazwa n’imibare y’abafatwa barenze ku mabwirizwa.

Polisi itangaza ko nko kuva tariki 5 kugeza tariki 14 z’uku kwezi yafashe abantu batambaye agapfukamunwa hafi ibihumbi 60, abari barengeje amasaha yafashe abarenga ibihumbi 7 mu gihe abafatiwe mu tubari tutemewe barenga gato 1000, uru rwego rw’umutekano rushingira kuri ibi rusaba abaturarwanda guhindura imyitwarire no kubahiriza ingamba zashyizweho

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/12/2021
  • Hashize 2 years