Leta y’u Rwanda yahagaritse Komite y’impunzi ishinjwa kuba izingiro n’intandaro y’imyivumbagatanyo

  • admin
  • 30/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’igihe hagaragara ibikorwa by’imyigaragambyo mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi yafashe umwanzuro wo gusesa komite izihagarariye ishinjwa kuba ariyo yahembereye impamvu zaganishije ku myigaragambyo.

Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mata 2018, rivuga ko igenzura ry’ibanze ryagaragaje ko icyihishe inyuma y’iyi myigaragambyo ari Komite ihagarariye impunzi yari ifite inshingano zo gufasha mu inozabikorwa mu nkambi, aho kuzuzuza igakomeza gushishikariza impunzi kwigumura ku nzego z’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’abafatanyabikorwa; zikababuza kugera mu nkambi, bikabyara akaduruvayo mu nkambi, bigateza umutekano muke mu nkambi no mu nkengero zayo.

Rikomeza rigira riti “Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’impunzi, ashingiye ku mabwiriza ya Minisitiri No 01/2017 yo ku wa 3 Ugushyingo 2017 agena imigendekere y’amatora ya komite mu nkambi no mu mijyi, afashe icyemezo cyo guhagarika komite ihagarariye impunzi mu nkambi ya Kiziba kandi iki cyemezo kigatangira kubahirizwa guhera uyu munsi, nka kimwe mu byemezo byo gusubiza ibintu ku murongo n’iyubahirizwa ry’amategeko mu nkambi no mu nkengero zayo.”

“Minisiteri kandi iramenyesha ko imyitwarire mibi, akaduruvayo n’ubushotoranyi bigaragara mu nkambi ya Kiziba bihabanye n’amategeko kandi ko bigomba guhita bihagarara hagamijwe kugarura amahoro, umutekano no kubahiriza amategeko mu nkambi no gukoresha ibiganiro mu gukemura ibibazo bihari.”

Iri tangazo rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifite inshingano zo kurinda umutekano w’abanyarwanda bose n’uw’impunzi icumbikiye. Impunzi zose zasabwe gufasha mu gusubiza ibintu ku murongo mu nkambi, kandi ko uzagerageza kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryabyo, azaba yishe amategeko kandi akabihanirwa.

Risoza rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu kuzamura imibereho no kwita ku mpunzi zose zicumbikiwe ku butaka bw’u Rwanda.”

Ku wa 20 Gashyantare 2018 nibwo Impunzi z’Abanye-Congo zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi zigaragambije, zizinduka zizinga ibyazo zerekeza ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ngo zirekurwe zitahe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi mpunzi zavugaga ko inkunga zigenerwa yagabanutse cyane, kugeza aho ubu umuntu umwe agenerwa amafaranga y’u Rwanda 6700 yo kumutunga mu gihe cy’ukwezi. Ku bw’ibyo zikavuga ko aho kwicwa n’inzara zasubira ku ivuko nubwo zibwirwa ko hatari umutekano.

Nyuma y’iminsi itatu zisohotse mu nkambi, habaye imyigaragambo ikomeye mu kuyihosha Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impunzi eshanu zitabye Imana ubwo zashakaga kurwanya inzego zishinzwe umutekano.

Gusa n’ubwo ibyo by’inzara byabaye bigatuma zigumura,mu butumwa Ishami rya HCR mu Rwanda iheruka gutanga, buvuga ko mu mezi abiri agiye gukurikira iyo mfashanyo iziyongeraho 10 % biturutse ku nkunga ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku isi (PAM) ryahawe.Aho imfashanyo izava kuri 75 % igere kuri 85 % mu mezi ya Gicurasi na Kamena. HCR na PAM bashyize hamwe imbaraga ngo bashake uburyo iyi nkunga yakomeza na nyuma ya Kamena.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/04/2018
  • Hashize 6 years