Leta y’u Rwanda niy’u Burundi byaraye biteye intambwe nziza iganisha mu kwiyunga , ibintu byanshimishije Abantu benshi

  • admin
  • 07/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Leta y’u Rwanda yaraye yandikiye iy’u Burundi mu rwego rwo kwifatanya na yo mu kwishimira insinzi ya Perezida mushya Géneral Major Evariste Ndayishimiye uherutse gutorerwa kuyobora icyo Gihugu.

Muri iyo baruwa, Guverinoma y’u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Guverinoma y’u Burundi, inifuriza Abarundi bose kugira amagara mazima, amahoro n’iterambere, by’umwihariko muri ibi bihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19)

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yaboneyeho gutangaza ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu kuvugurura umubano w’amateka w’ibihugu byombi bisanzwe bifite byinshi bihuriyeho.

Abantu batandukanye buririye kuri ubwo butumwa bwakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bongera kugaruka ku isano ibyo bihugu byombi bifitanye, cyane ko amateka agaragaza ko byigeze kuyoborwa bifatanye mu gihe cy’u Bukoloni.

Kuri ubwo butumwa bwasangijwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu rwanda ndetse n’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, abaturage b’ibihugu byombi bagaragaje uburyo biteguye kwakira amakuru meza ko agatotsi kari hagati y’ibihugu byombi karangiye.

Umwe muri bo wo mu Burundi yagize ati: “Kuva na kera ibihugu byacu byitwaga Rwanda-Urundi; turi bamwe twonse rimwe, n’ururimi tuvuga rumwe. Haganze amahoro mu bihugu byacu (Burundi-Rwanda).”

Undi wo mu Rwanda, ati: “Iyi ni intangiriro nziza, nizeye kubona bashiki na basaza bacu bo mu Burundi bongera guhahirana n’abavandimwe babo mu Rwanda. Twizeye ko Perezida mushya azakora ibishoboka byose umubano ukongera gusubira ku murongo.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo kidobya guhera mu mwaka wa 2015 ubwo bamwe mu Barundi bahungiraga mu Rwanda kubera umutekano muke waranzwe mu gihugu cyabo, biturutse ku batavuga rumwe n’ubutegetsi batifuzaga ko uwari perezida icyo gihe yiyamamariza manda ya gatatu, ihabanye n’itegeko nshinga.

U Rwanda ntirwari kureka abaturage baruhungiyemo, ariko u Burundi ntibwashimishijwe n’icyo kemezo. Ari na bwo ubutegetso bw’u Burundi bwagendaga bukwiza ibihuha ko u Rwanda rukomeje kugaba ibitero muri icyo gihugu.

Mu mpera z’umwaka wa 2016 ni bwo uwari Perezida Petero Nkurunziza, yatangaje ko u Burundi bwiteguye guhagarika umubano n’ubuhahirane ubwo ari bwo bwose bufitanye n’u Rwanda, mu gihe cyose rutabusabye imbabazi ku byo rwakoze hagati ya 2015 na 2016.

Icyo gihe Nkurunziza yashinjaga Leta y’u Rwanda kugaba ibitero ku Burundi no gushyigikira ababurwanya, barimo Niyombare Godefroid wakoze kudeta tariki ya 13 Gicurasi 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yari hanze y’Igihugu.

Leta y’u Rwanda yamaganye ibyo birego, igaragaza ko Abarundi icumbikiye ari abahunze baharanira gukiza amagara yabo bacumbikiwe mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, bakaba bganjemo abagore n’abana badashobora gutera Igihugu.

Uretse Leta, abasesenguzi mu bya Politiki batandukanye bagaragaje ko iyo u Rwanda ruza kugira uruhare muri kudeda itajyaga gupfuba nk’uko byagenze ubwo Niyombare yiganzurwaga kubera ko yisanze nta bundi bufasha afite bikarangira na we ahungiye mu mahanga.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye Abarundi barenga ibihumbi 60, barimo abenshi bahamya ko bazatahuka ari uko babonye igihamya kirenze kuba u Burundi bwabonye Perezida mushya, cyane ko na we ari umukandida w’ishyaka ryabateye guhunga Igihugu cyabo

Amateka agaragaza ko kuva kera na kare u Burundi butigeze bufatana n’u Rwanda uhereye no ku ngoma z’abami.

Agaragaza ko ubwami bw’u Rwanda bwashinzwe mu kinyejana cya 11, aho bwakomeje kuyoborwa n’abami guhera mu mwaka wa 1081 kugeza mu 1885 ku mwaduko w’Abakoloni b’Abadage.

Ubwami bw’u Burundi na bwo bwashinzwe mu kinyejana cya 13, buyoborwa n’abami babwo kugeza mu gihe cy’umwaduko w’Abadage ari na bo bahuje ubwami bwombi babwita Rwanda-Urundi.

Abadage bakoronije ubwami bwombi guhera mu mwaka wa 1885 kugeza mu 1918, ubwo bukoloni bwigaruriwe n’Ababiligi nyuma y’Intambara ya mbere y’Isi. Kuva icyo gihe ibihugu byombi byakolonijwe n’Ababiligi nk’ubwami bubiri butandukanye kugeza mu mwaka wa 1961-1962.

Nubwo ibyo bihugu bitigeze biba kimwe, bisangiye amateka maremare kuko mu gihe cy’Abukoloni byigeze gukoresha ifaranga rimwe, Abanyarwanda n’Abarundi bashyingirana ndetse Umuco n’Ururimi by’Abanyarwanda n’iby’Abarundi bifite byinshi bihuriyeho.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/06/2020
  • Hashize 4 years