Leta y’u Rwanda iremeza ko nta mipaka yigeze ifungwa ngo kubera gutinya icyorezo cya Ebola

  • admin
  • 01/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko nta mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi yigeze ifungwa ngo bitewe no gutinya icyorezo cya Ebola ahubwo ngo mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo, u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kugikumira kandi birimo kugenda neza.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu mu gitondo hari amakuru yavuga ko imipaka ihuza u Rwanda na RDC ya Gisenyi-Goma yafunzwe kubera ko muri uwo mujyi wa Goma wegereye u Rwanda hamaze kugaragara abantu batatu bagaragaweho n’icyorezo cya Ebola ndetse babiri muri bo bakaba bamaze kwitaba Imana.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2019,yavuze ko abavugaga ko imipaka yafunzwe atari byo ndetse nta n’iyigeze ifungwa kuko atari ikintu gipfa gukorwa uko abantu bishakiye.

Ati“Nta mupaka wafunzwe,nta mupaka wigeze ufungwa icyabaye ni ukwigisha abaturage tubabwira uburyo batajya ahari icyorezo.Kubigisha byatangiriye mu midugudu binagera no ku mipaka”.

Yakomeje avuga ko hari inzira zibanza gukurikizwa kugira ngo umupaka ugabanya igihugu n’ikindi ufungwe.

Ati”Kugirango umupaka ufungwe hari urwego rugomba kubyemeza hakanasinywa n’amasezerano ndetse no kubiganiraho hagati y’ibihugu byombi”.

Yavuze ko kugeza ubu urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na RDC ari rwose ahubwo ko ikiri gukorwa ari ukunyura ku mipaka izwi kugira ngo uwuhanyura akorerwe isuzumwa.

Iyi minisiteri iremeza ko ubwoba bwo gutinya icyorezo cya Ebola bugomba kubaho kuko ari ikintu gihungabanya umutekano nk’ibindi byose ari nayo mpamvu hari gutangwa ubumenyi kugira ngo abantu bayisobankirwe neza.

Dr.Gashumba yagize ati “Iyi ndwara irandura, icyo twigisha abanyarwanda ni uko umuntu adakwiriye kujya aho yumvise hari icyorezo. Ari pasiteri wabonetse i Goma, ari uyu mugabo w’imyaka 46 wavuye Goma akajya gushaka amafaranga ahari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bose baragaruka barwaye ntibabivuge, bakajya kwivuriza mu ngo kandi uba ugomba kubimenyesha.”

Yongeyeho ati “Tumaze iminsi twigisha abanyarwanda mu minsi 15 ishize habonetse umupasiteri wayanduye agapfa, ni ukongera kubwira abanyarwanda ko mwumvise ko hari icyorezo mwaretse kujyayo.”

Ku geza ubu kugirango icyorezo cya Ebola kibashe kwirindwa no gukumirwa ngo ntikigere mu Rwanda, Leta yahaye amahugurwa ndetse inaha urukingo abantu bagera ku bihumbi bitatu (3000) barimo Abaganga,abapolisi ndetse n’abo muri kuruwaruje bahora bari maso kugirango batabare aho rukomeye.




Inkuru bifitanye isano:Imipaka ihuza u Rwanda na Congo ya Gisenyi – Goma irafunze
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/08/2019
  • Hashize 5 years