Leta y’u Rwanda imaze kwakira toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi yahawe na Guverinoma ya Qatar

Leta y’u Rwanda muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 29 Mata 2020, imaze kwakira toni 15 z’ibikoresho by’ubuvuzi yahawe na Guverinoma ya Qatar, mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ibyo bikoresho Qatar yabishyikirije Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo gusohoza amasezerano Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Tamim Bin Hamad Al Thani, yasezeranyije u Rwanda n’ibindi bihugu ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Ibyo bikoresho byageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu bizanywe n’indege ya Qatar Airways, birimo ibyo kwirinda bigizwe n’udupfukamunwa, uturindantoki, ndetse n’ibikoresho byo gupima icyo cyorezo n’ibindi.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yari yavuze ko Guverinoma ya Qatar igiye kohereza ku buryo bwihutirwa ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda ndetse n’ibindi bihugu birimo Algeria, Tunisia na Nepal, mu rwego rwo gufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Binyuze muri Kompanyi y’indege ya Qatar Airways, Guverinoma ya Qatar yashoye imari mu Kibuga cy’indege kiri kubakwa i Bugesera, ndetse no mu ntangiriro z’uyu mwaka ikaba yaremeje ko yaguze imigabane ingana na 49% muri Kompanyi Nyarwanda y’indege ya Rwandair.Denis Fabrice Nsengumuremyi/ MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe