Leta y’u Rwanda ikomeje kujya mu bihombo bikomeye kubera abirukana abakozi ku mpamvu zidafatika

  • admin
  • 08/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Muri iyi myaka itatu ishize leta y’u Rwanda imaze guhomba amafaranga abarirwa muri miliyoni zirenga 50, bitewe n’imanza yashowemo ikazitsindwa.

Izi manza leta yabaga yazirezwemo n’abakozi mu bigo bitandukanye birukanwa mu buryo butemewe n’amategeko, bakiyambaza inkiko ngo zibarenganure. Ibi ni bimwe mu byagaragaye ubwo abakozi ba komisiyo y’abakozi ba leta baganiraga n’abashinzwe abakozi, abayobozi bungirije mu turere twose ndetse n’abakozi b’Intara y’Uburasirazuba, ibi biganiro bikaba byabereye i Rwamagana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba Makombe JMV, yagaragaje ko izi manza leta itsindwamo n’abakozi birukanwe mu buryo budakurikije amategeko ari nyinshi, agasaba abirukana abakozi kubyitondera. Yagize ati:“Hari miliyoni zisaga 50 abakozi bagiye birukanwa bagiye barega mu nkiko bagatsinda, izo miliyoni ni nyinshi uzibaze wasanga harimo amazu meza yakubakirwa batishoboye 10, yakubakwamo ibyumba by’amashuri birenga 20, aya mafaranga ni menshi noneho iyo agiye kubera ko hari icyemezo cyafashwe bitubahirije amategeko, ntabwo aba ari byo.” Yakomeje agira ati:“Icyo tugomba gukora ni ukwirinda gushora leta mu manza ndetse hari n’uburyo abantu bashora leta mu manza bahanwa, hari itegeko ryasohotse muri iyi minsi ishize rigena uburyo abantu bateje leta igihombo bahanwa.”

Mu kiganiro Perezida w’abakomiseri muri komisiyo ya leta Habiyakare Francois aherutse kugirana n’abanyamakuru, yibukije zimwe mu mpamvu zituma leta igushwa mu gihombo n’imanza ishorwamo. Yagize ati:“Twakoze ingenzura mu nkiko tureba imanza leta yatsinzwemo, haba ku byemezo biba byarafatiwe abakozi, hanyuma tubona imibare muri rusange ku ntara no mu turere n’uruhare rwatwo, twaberetse uruhare rwabo muri iki gihombo, tubyita igihombo kuko ni amafaranga yasohotse kandi ataragombaga gusohoka. Ni amafaranga tuba duhombye kuko hafashwe ibyemezo bidakurikije amategeko, uburyo bwiza bwo kwirinda iki gihombo ni ukubahiriza amategeko.”

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uburyo abakozi ba Leta baba barakurikiranwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hakagaragazwa uburyo bashyirwa mu myanya nyuma yo gukora ibizamini, uburyo abafatirwa ibyemezo bikorwa niba byubahiriza amategeko, hagafatwa n’ingamba kugira ngo ahagaragaye intege nke hakosorwe. Mu butumwa bwatangiwe muri iyi nama, abafata ibyemezo byerekeye abakozi basabwe kubyitondera, birinda gushora mu leta mu manza zidafite ishingiro.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/05/2016
  • Hashize 8 years