Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe no gutinda k’urubanza rwa Kabuga Félicien

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ihangayikishijwe no gutinda k’urubanza rwa Kabuga Félicien, umwe mu bakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wafatiwe mu Bufaransa taliki ya 16 Gicurasi 2020 n’ubu urubanza rwe rukaba rutarahagurukirwa ngo ruburanishwe.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere taliki ya 13 Ukuboza 2021, ni bwo impungene z’u Rwanda zamenyeshejwe Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi (UNSC) mu nama yo gusuzuma raporo y’iterambere ry’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Valentine Rugwabiza, yavuze ko mu gihe IRMCT yateye intambwe ishimishije mu kurangiza inshingano zayo, itinda ry’urubanza nyuma y’igihe kirenga umwaka Kabuga atawe muri yombi biteye inkeke.

Yagize ati: “Turashaka kwibutsa Akan aka Loni ko Kabuga Felicien ari umwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ko ari we wenyine wahunze Jenoside wafashwe na IRMCT kuva yatangira mu 2010. Nyuma yo guhunga ubutabera mu gihe cy’imyaka igera kuri 30, Kabuga w’imyaka 85 yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, yimurirwa i La Haye ku ishami rya IRMCT mu Kwakira 2020. Uyu munsi, nyuma y’umwaka urenga, urubanza rwe ntiruratangira.”

Amb. Rugwabiza yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ko uretse gushaka kubuza ubutabera bw’abahohotewe na Kabuga, gutinda k’uru rubanza binagira uruhare runini mu kugaragaza integer nke mu mikorere ya IRMCT, ari na yo mpamvu hagomba gusuzumwa ubushobozi bwayo bwo kuzuza inshingano zayo z’ibanze z’ubucamanza.

Amb. Rugwabiza ati: “Icyo Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere kandi kikaba ari na cyo kiri imbere mu butabera gikiye kuba ari uko urubanza rutangira. Twizera ko raporo itaha ya IRMCT izagezwa ku Kanama ka Loni gashinzwe umutekano izaba iduha amakuru ku ntera y’urubanza rwa Kabuga Félicien aho kuduha ibisobanuro bitomoye ku cyiciro kibanziriza urubanza.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Valentine Rugwabiza

Mu gihe cyo gutangaza raporo ya IRMCT, Umucamanza Carmel Agius ari na we Perezida w’urwo rwego, yabwiye Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko imikorere y’urwego ayoboye yagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ariko ko kuri ubu binjiye mu isura nshya y’imikorere.

Yagaragaje ko ishingiro ry’ibikorwa bya IRMCT rigaragarira mu byo yakoze ku manza z’ubujurire bw’imanza zitararangira ndetse no gutegura iburanishwary’urubanza rwa Kabuga.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz, yabwiye abagize Akanama ka Loni ko itsinda rishinzwe kuburanisha Kabuga ryamaze kwakira ubuhamya bubanziriza iburanisha ndetse rinatanga igisubizo ku birego by’inyongera by’ingenzi byatangijwe n’abagize umuryango wa Kabuga hamwe n’abandi bantu bafitanye isano n’umutungo wafatiriwe.

Brammertz yagize ati: “Ibiro byanjye biriteguye kandi ntegerezanyije amatsiko gutangirira iyi nzira y’urubanza ku ishami ry’Arusha igihe bizaba byemejwe n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo.

N’ubwo nta gihe ntarengwa cyatanzwe, Brammertz yavuze ko itangira ry’urubanza rwa Kabuga ryegereje, asezeranya ko ubutabera busesuye buzatangwa ku bantu bose babugomba.

Ati: “Dutegereje aya mahirwe kugira ngo dukomeze guha ubutabera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Kabuga Félicien yari umwe mu bantu bashakishwaga cyane ku Isi akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize mu gutera inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Akurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu mwaka wa 1997, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu gihe cy’ibyo biganiro, Amb. Rugwabiza yashimye imbaraga zidacogora n’umurimo wa Porokireri Brammertz n’ibiro bye, ariko yongeraho ko hagikenewe gukorwa byinshi kugira ngo hafatwe abakekwaho Jenoside bahunze ubutabera bakiri benshi mu bihugu bitandukanye.

Ati: “Dufite impungenge ko ibihugu byinshi bigize Umuryango w’Abibumbye bikomeje kubangamira ubutabera mpuzamahanga byanga kugaragariza ubufatanye Ibiro by’Ubushinjacyaha. Twongeye guhamagarira ibihugu byose bigize uyu Umuryango kubahiriza inshingano mpuzamahanga zemewe n’amategeko zo gufatanya Ibiro by’Ubushinjacyaha.”

Ambasaderi Rugwabiza yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje kwibaza niba hashobora kuba inyungu za bimwe mu bihugu zo guhuza imbaraga n’abakoze Jenoside bikabahisha no kubafasha guhunga ubutabera bubaryoza ibyaha bya Jenoside basize bakoze mu Rwanda.  

Yakomeje yibutsa abagize Akanama ka Loni ko icyaha cya Jenoside kidasaza kandi ko u Rwanda rutazatezuka mu gushakira ubutabera abazize Jensoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/12/2021
  • Hashize 2 years