Leta y’u Rwanda igiye kongera imbaraga mu Kwitabwaho kw’Abafite ubumuga bwo kutabona

  • admin
  • 17/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abafite ubumuga bwo kutabona hano mu Rwanda bakunze kugaragara mu mihanda aho usanga babga bari gusabiriza ugasanga bigaragaza isura itari nziza ahanini Leta igakomeza Ishyira mu majwi imiryango imwe n’imwe bakomokamo ku kuba itita kuri aba bantu babo, gusa kuri iki kibazo Leta y’u Rwanda yatangiye ubukangiurambaga no gukaza ingamba mu kwita kuri aba bantu bafite ubumuga bwo kutabona.

Umuryango mpuzamahanga wita kubuzima utangaza ko abagera kuri 80% bangana na miliyoni 45 bahumye ari abageze mu zabukuru b’imyaka 50.bavuga ko kandi 90% z’abantu bafite ubumuga bwo kutabona babarizwa mubihugu bikiri munzira y’amajyambere aho abasheshakanguhe cyane b’abagore bahura n’ikibazo cyo kutagira ibibafasha kugirango bite kumaso yabo.

Buri mwaka Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Ku kwita ku buzima bw’abafite ubumuga bwo kutabona uba rimwe mu mwaka ,gusa nyuma y’uko uyu munsi ubaye ku wa 13 Ukwakira 2016 mu Rwanda aho hibanzwe cyane kukuvura abafite ibibazo by’amaso ndetse no gusuzuma abanyarwanda muri rusange nk’uko gahunda yari iteganyijwe.

Abo MUHABURA.rw yagerageje kuganira nabo nyuma y’uyu munsi wahariwe ku kwita ku buzima bw’abafite ubumuga bwo kutabona, aba twagniriye bose bakanguriye abari aho kwita kumaso yabo kuko amaso ari ingenzi ,akaba anafasha muri byinshi. Bana tangaje ko u Rwanda nk’igihugu kita ku bantu bafite ubumuga haba abatabona n’abandi ko ibikorwa byo kubafasha bigikomeje.

Nk’uko bose babikomojeho ngo iyi gahunda iri hirya no hino mu turere, aho ghagiye hashyirwaho abaganga babihugukiye mu rwego rwo gufasha ndetse no kwita kubafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’abarwaye amaso muri rusange.

Nk’uko abari bamaze gusuzumwa ndetse no guhambwa imiti babitangaje, ngo iyi gahunda yabakoze ku mutima “ twishimye rwose kuko twari twarabuze uko twisuzumisha, nabyumvise kuri radio yange mu gitondo maze mpita nza hano, none baranzuzumye ku buntu, ndashimira leta y’urwanda kuba yongeye kutwibuka” Mukakarisa Esperance wok u karere ka Gasabo, utashatse ko tugaragaza amafoto ye.

Muhabura.rw yegereye umwe mubafite ubumuga bwo kutabona, atangaza ko yishimiye iki gikorwa, kuko abafite ubumuga nabo bitabwaho nk’abandi bantu “ Ndishimye cyane kuko natwe twarikanywe kuru uyu munsi, maze igihe kirerekire mfite iki kibazo cyo kutabona, ariko Leta imfasha mu kwiteza imbere, ndashishikariza buri munyarwanda wese kwita ku maso ye kuko n’ikintu k’ingira kamaro mu buzima, ubu bamaze kumpa imiti kandi ndizera ko ingabanyiriza uburibwe najyaha ngira, ntacyambuza gushimira Leta yacu rero” Rutayisire, umwe mubafite ubumuga bwo kutabona wo ku karere ka Nyarugenge.

Ntago hakorewe igikorwa cy’ubuvuzi gusa dore ko abafite ubumuga bwo kutabona bagaragaje ko hari icyo bashoboye bacuranga gitari ndetse bakanaririmba ku munsi wabo bafatanyije n’abahanzi nyarwanda nka Charly na Nina bari bitabiriye icyo gikorwa.

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/10/2016
  • Hashize 8 years