Leta y’u Rwanda igiye gusubizaho gahunda yo kwigisha umunsi wose Abanyeshuri

  • admin
  • 15/01/2018
  • Hashize 6 years

Leta y’u Rwanda igiye gusubizaho gahunda yo kwigisha umunsi wose abanyeshuri biga mu mashuri abanza, ikureho kwiga igice cy’umunsi byari bisanzwe.

Iyi gahunda izatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2018 ku banyeshuri biga mu wa gatandatu w’amashuri abanza, izakomereze no mu yindi myaka yo hasi mu minsi itaha.

Mbere y’umwaka wa 2009 abanyeshuri bigaga kuva mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, bigaga mu gitondo na nyuma ya saa sita.

Guverinoma yaje kubivanaho igaragaza ko ari ubushobozi buke haba ubw’ibyumba by’amashuri, abarimu n’ibindi.

Tariki ya mbere Ukuboza 2017 ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente , yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’Uburezi, yavuze ko kwiga igice cy’umunsi mu mashuri abanza bibangamira ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Mu mashuri abanza, abanyeshuri bamwe biga amasaha ane mu gitondo abandi amasaha ane nimugoroba kubera ikibazo cy’ibyumba by’amashuri n’abarimu bidahagije. Ibi bibangamira ireme ry’uburezi muri rusange.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yabwiye Radiyo Rwanda ko amasaha umwana yigaga ari make ugereranyije n’ayo ku rwego mpuzamahanga akwiye kwiga.

Yagize ati “Umubare w’amasaha abana biga mu by’ukuri ntuhagije. Muri iryo saranganya abana batakarijemo gusoma amasaha amwe n’amwe kandi urebye ku kigero cy’amasaha mpuzamahanga abana bakeneye kwiga, wabonaga ko iyo myigire igenda izanamo ikinyuranyo.


Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yatangaje ko amasaha umwana yigaga ari make ugereranyije n’ayemewe ku rwego mpuzamahanga mpuzamahanga

Munyakazi kandi yavuze ko n’abarimu bavunikaga cyane, bikanatuma abana bize ikigoroba rimwe na rimwe batiga neza.

Ati “Ikindi ni uko n’ababigisha urebye uburyo bavunika, uribaza umwarimu wahereye mu gitondo yigisha abana, hakaza abandi saa munani yaruhuste isaha imwe, ibyo byose nibyo twahereyeho twumva ko mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi tugomba no kureba n’iyi myigire y’abana.”

Kubera amikoro, iyi gahunda izatangirira mu myaka ya nyuma y’amashuri abanza ariko Munyakazi avuga ko umwaka utaha hari gahunda yo kuba yageze no mu yandi mashuri.

Ati “Ku bigaga mu byiciro bibiri, nibiga mu cyiciro kimwe urumva ko bakeneye amashuri abiri, niba bigishwaga n’umwarimu umwe ubwo azakenera abarimu babiri, niba yakoreshaga ibitabo bibiri ubwo akeneye bine, urumva ku ngengo y’imari si ibintu byahita bikemuka mu mwaka umwe.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, mu Ukuboza yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu gukemura iki kibazo hazubakwa ibyumba bishya by’amashuri 28,635 no guha akazi abarimu bashya mu mashuri abanza 18,016 mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere.

Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 15/01/2018
  • Hashize 6 years