Leta yahagurukiye imihanda yari iteyeje ibi bazo [Amafoto]
- 08/02/2018
- Hashize 7 years
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Musoni James yatangije ku mugaragaro Imirimo yo kwagura no gusana Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo kuri uyu wa kane tariki ya 8 Gashyantare 2018.Uyu ni umuhanda wari umuze imyaka irenga 25 kuburyo kuri ubu wari warangiritse bikomeye aho wakundaga gutezaga impanuka bya hato na hato
Uyu muhanda mpuzamahanga uherereye mu Ntara y’Iburasirazuba uhuza u Rwanda n’Ibihugu bya Uganda na Tanzania unyuze mu Turere twa Kayonza, Gastibo na Nyagatare, Ngoma na Kirehe. Ufite uburebure bwa Kilometero Magana abiri n’umunani (208Km).
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yavuze ko kuba imirimo yo gusana no kwagura uyu muhanda itangiye bigaragaza Ubuyobozi bwiza kandi bushyira mu bikorwa ibyo bwemereye abaturage dore ko Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Kayonza mu kwezi kwa Nyakanga 2017, yijeje Abaturage ko uyu muhanda uzubakwa mu gihe cya vuba.
Guverineri yasabye abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe bakabona imirimo mu gukora uyu muhanda ndetse no Minisitiri Musoni yavuze ko kwagura no gusana umuhanda bizafasha mu kunoza ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Uganda Tanzania ndetse no guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo no guteza imbere imibereho y’abawuturiye aho kuri ubu abaturage barenga 1600 bahawe akazi muri uyu muhanda.
Minisitiri Musoni kandi avuga ko kuri uyu muhanda wose uzashyirwaho amatara mu rwego rwo korohereza abawukoresha kandi ko aya matara ateganywa no gushyirwa ku muhanda Kayonza-Rwamagana-Kigali.
Uyu muhanda watangiye gusanwa no kwagurwa mu kwezi kwa Gicurasi 2017, biteganyijwe ko uzuzura mu kwezi kw’Ugushyingo 2019, utwaye amadorali ya Amerika asaga Miliyoni ijana na mirongo inani n’enye ($184,710,390).
Imirimo yo gusana no kwagura uyu muhanda irakorwa ku nkunda ya Leta y’uRwanda, Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Ikigo cy’u Buyapani cy’ubutwererane mpuzamamahanga, JICA ndetse n’ umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU)
Yanditswe na Ruhumuriza Richard