Leta ya Zambia iranyomoza amakuru yikinyoma Majoro Sankara yavugiye imbere y’ubutabera

  • admin
  • 15/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kwemera ibyaha 17 bijyanye n’iterabwoba no gusaba imbabazi biri mu byatumaga bamwe mu bakurikirana urubanza rwa Nsabimana Callixte wiyise Sankara bakeka ko umutima we waba waramukomanze nyuma yo gufatwa, agahitamo guca bugufi, ariko ikizere cy’uko yahindutse cyatangiye kuyoyoka nyuma yo kumva ko yatangiye kubeshyera Perezida w’igihugu gifitanye umubano wihariye n’u Rwanda.

Mu mwaka ushize Sankara yagaragaje ko ibitero by’iterabwoba umutwe wa FLN, yabereye Umuvugizi, wagabye ku Rwanda babitewemo inkunga n’u Rwanda n’u Burundi.

Mu Ntangiro z’iki cyumweru ni bwo Sankara yatunguranye avugak ko Perezida wa Zambia Edgar Chagwa Lungu, yabafashije gutera u Rwanda. Yateje urujijo Abanyarwanda n’abo muri Zambia bamaze igihe basogongera ku musaruro w’umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’ibyo bihugu.


Nyuma y’Igihe gito iyo nkuru isamiwe hejuru n’ibitangazamakuru bitandukanye, Leta ya Zambia yanyomoje iby’ayo makuru, ishimangira ko ari ibihuha bigamije gutoba uwo mubano umaze kuba ubukombe kandi wateye intambwe idasubira inyuma.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umujyanama wihariye wa Perezida Isaac Chipampe, riragira riti: “Leta ya Zambia iranyomoza ayo makuru yivuye inyuma ndetse akwiye guteshwa agaciro kuko abikwiriye. Leta n’abaturage ba Zambia n’u Rwanda bakomeje kuryoherwa n’umubano ukomeye wa kivandimwe ushingiye bwubahane n’ubwumvikane ku mahame n’indangagaciro bahuriyeho.”

Kwemera ibyaha ugerekaho ibindi byaba ari wa mutego mutindi ushobora kugabanya amahirwe yo kugabanyirizwa ibihano imbere y’ubutabera. Byaba ari akaga ubutabera busanze Sankara yarabeshye nkana ubutabera agamije guhanganisha inzego z’ibihugu.

Bamwe mu basesenguzi mu bya Politiki bavuga ko Sankara yaba akomeje kuyobya uburari kugira ngo ubutabera bukomeze guhugira ku gukurikirana ibishya yavuze kandi bidafite agaciro, mu gihe atarabona ubutabera bw’ibyo ashinjwa na we yiyemerera.

Bavuga ko kuba Sankara yemera ibyaha atari uko ari umutima nama umucira urubanza, ahubwo aona ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha byose ari simusiga, bityo akaba ashobora gukomeza umugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda akoresheje amagambo.

JPEG - 40.2 kb
Uruzinduko rwa Perezida Edgar Lungu mu Rwanda, yakiriwe na Perezida Kagame

Hari tariki ya 21-22 Gashyantare 2018 ubwo Perezida wa Zambia Edgar Chagwa Lungu yagiraga uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, rukaba rwari rukurikiye urwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye i Lusaka muri muri Kamena 2017.

Uretse kugendererana kw’Abakuru b’Ibihugu, ubufatanye bwo kuzamura umubano w’ibihugu byombi ku rundi rwego watangiye mu mwaka wa 2015, bugamije kuwukura ku bijyanye n’umutekano n’ingendo zo mu kirere gusa, ugakora no ku zindi nzego zihuza abaturage mu bukungu n’imibereho myiza.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo u Rwanda rwatangije Ambasade yarwo i Lusaka muri Zambia nk’indi ntambwe yo gukomeza gusigasira umubano w’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi byiyemeje gusangira ubunararibonye ku buryo burambye (Joint Permanent Commission of Cooperation/JPCC) mu nzego zitandukanye, amasezerano akaba yarakurikiwe no kugendererana kw’abagize za Guverinoma n’abahagarariye Abikorera ku mpande zombi.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga Zambia mu 2017 hasinywe amasezerano y’uburyo butatu: ay’ubufatanye muri Serivisi z’Ikirere (Bilateral Air Services Agreement/BASA), ay’ubufatanye mu by’Ingabo n’umutekano (Defence and Security Cooperation), n’ajyanye no kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha (Extradition Treaty).

Ayo masezerano yiyongeyeho andiyasinywe hagamijwe guhuza abaturage b’ibihugu byombi ku mikoranire mu bya politiki, ubufatanye mu bya siyansi, ikoranabuhanga na inovasiyo , ubucuruzi n’ishoramari, imikoranire ya bugufi y’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’Ishami ry’ubucuruzi rya Zambia.

By’umwihariko, Leta ya Zambia yemeje gushyira ingufu nyinshi mu gufata no kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya cyangwa bihishe ku butaka bw’icyo Gihugu.

Zambia yabaye Igihugu cya mbere cy’Afurika kemeye gukorana n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri icyo Gihugu.

Na none kandi Perezida Edgar Lungu yashimangiye ko batazemerera abahungiye muri icyo Gihugu kuguma bitwa impunzi mu gihe Leta y’u Rwanda ikibategeye amaboko ngo basubire mu rwababyaye.

Soma inkuru bifitanye isano

Perezida wa Zambiya yemeye kudufasha gutera u Rwanda- Sankara

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 15/07/2020
  • Hashize 4 years