Leta ya Washington yemeje itegeko ryo kugira imirambo ifumberi yo gufumbeza imirima

  • admin
  • 22/05/2019
  • Hashize 5 years

Leta ya Washington yabaye iya mbere mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yemeje itegeko ryo kugira imirambo ifumbire.

Bijyanye n’iri tegeko, abatuye muri iyi leta ubu bashobora guhitamo ko nibamara gupfa umurambo wabo ushobora gufumbizwa ubutaka.

Iki gikorwa kiri kubonwa nk’ikigamije gusimbura gutwika imirambo no gushyingura, ndetse nk’igishobotse gukurikizwa mu bice by’imijyi aho ubutaka bwo kubakaho amarimbi ari buto.

Nyuma yaho umurambo uhindukiye ifumbire, abo mu muryango wa nyakwigendera bahabwa icyo gitaka, bakaba bashobora kugikoresha mu gufumbira indabo, imboga cyangwa ibiti.

Umushinga w’iri tegeko washyizweho umukono nk’itegeko ku munsi w’ejo ku wa kabiri na Guverineri Jay Inslee w’iyi leta ya Washington.

Katrina Spade, wahirimbaniye ko iri tegeko ryemezwa, yashinze kompanyi ishobora kuba iya mbere izafasha muri icyo gikorwa.

Gushyingura mu buryo bubungabunga ibidukikije bikomeje kwiyongera.

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatanu, byahishuwe ko umukinnyi wa filime Luke Perry wapfuye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, yashyinguwe muri leta ya California “akoroswa ibihumyo”.

Jae Rhim Lee wakoze uwo “mwambaro w’ibihumyo” yashyinguranywe, avuga ko ugabanya ibihumanya ikirere bisohoka iyo umurambo uri guhinduka ifumbire n’igihe utwitswe.

Uburyo bwo guhindura umurambo ukaba ifumbire busanzwe bwemewe n’amategeko yo mu gihugu cya Suède, mu gihe uburyo bwa kamere bwo gushyingura – aho umurambo nta bindi binyabutabire ushyirwaho mu gihe bawushyira mu isanduku – bwemewe n’amategeko mu Bwongereza.

Iki gikorwa kiri kubonwa nk’ikibungabunga ibidukikije kigamije gusimbura gutwika imirambo no gushyingura bisanzwe
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/05/2019
  • Hashize 5 years