Leta ya Uganda yemeje ko mu cyumweru gitaha izarekura Abanyarwanda bari bafungiwe mu magereza atandukanye
- 04/06/2020
- Hashize 4 years
Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kamena 2020, Intumwa z’u Rwanda n’iza Uganda zakoranye inama na Komite igizwe n’intumwa z’Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyiriweho gufasha mu rugendo rwo gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
Muri ibyo biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Leta ya Uganda yahishuye ko ifunze Abanyarwanda 440 barimo 130 byitezwe ko bazarekurwa mu cyumweru gitaha.
Intuma z’u Rwanda zayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vicent, no ku ruhande rwa Uganda ziyoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa.
Ku ruhande rw’abahuza, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahagarariwe na Minisitiri wungirije ushinzwe Umutekano n’imibereho y’abaturage Gilbert Kankonde Malamba, na ho Angola ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Tete Antonio.
Leta ya Uganda yemeje ko mu cyumweru gitaha izarekura Abanyarwanda 130 bari bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu nk’uko byashimangiwe na Minisitiri Sam Kutesa, muri iyo nama.
Minisitiri Kutesa yavuze ko nyuma y’iperereza ryakozwe ku Banyarwanda bafungiwe mu magereza atandukanye muri Uganda, basanze abagera ku 130 bagomba gushyikirizwa u Rwanda bitarenze mu cyumweru gitaha, uwo muhango ukazabera ku mupaka wa Kagitumba na Milama.
Yakomeje avuga ko hari abandi Banyarwanda 310 bagifunzwe, bakurikiranywe n’ubutabera bwa Uganda.
- Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Biruta Vincent, yanenze ubushake buke bwa Politiki ku ruhande rwa Uganda
Iyo nama ibanze ku gusuzuma intambwe imaze guterwa n’ibihugu byombi mu kubahiriza amasezerano ya Luanda muri Angola, yashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni muri Kanama 2019.
Ibyo biganiro biharurira amayira inama ya 5 yitezwe guhuza abo bakuru b’ibihugu n’abahuza babo, ikurikira iheruka kubera i Gatuna muri Gashyantare tariki ya 21.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Biruta Vincent yagaragaje ko u Rwanda rutewe impungenge no kuba Leta ya Uganda ikomeje kurenga nkana ku myanzuro yafatiwe mu nama zabanje, no kugaragaza mu gukemura ikibazo kiri mu mubano w’ibihugu byombi.
- Uganda ivuga ko hakiri abandi Banyarwanda 310 bafungiwe muri gereza zitandukanye batazarekurwa
Minisitiri Biruta yatanze urugero rw’aho ku itariki 18 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, Abanyarwandakazi babiribajugunywe ku mupaka w’ibihugu byombi nyuma yo guhohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda.
Uganda kandi ngo ikomeje kwinangira kuko kugeza magingo aya yanze kurekura amagana y’Abanyarwanda bar muri gereza zitandukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ikindi kandi Uganda inashinjwa guha urwaho no kwanga kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
- Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Biruta Vincent, yanenze ubushake buke bwa Politiki ku ruhande rwa Uganda
Chief editor /MUHABURA.RW