Leta ya Uganda ishaka kwambura Abanyarwanda bafite indangamuntu zayo

  • admin
  • 13/04/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Uganda ,ibumoso

Leta ya Uganda yaburiye Abanyarwanda bafite indangamuntu zayo n’iz’u Rwanda, ibasaba kuzibukira imwe muri zo bitaba ibyo bagahanwa.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Uganda, Rose Akol yabibwiye abaturiye umupaka wa Mirama barimo n’Abanyarwanda, ubwo yari ari gusuzuma imipaka ya Mirama na Kagitumba izafungurwa n’abakuru b’ibihugu byombi nk’uko Chimpreports ibitangaza. Akol yabwiye abaturage ko azi neza ko hari abenegihugu b’u Rwanda bafite indangamuntu z’ibihugu byombi, ababwira ko ababuriye nubwo bo bataramenya ubukana bw’ingaruka zishobora kubageraho.

Ati”Bamwe muri bo batekereza ko byaborohereza gukora ibikorwa muri Uganda kuko bafite indangamuntu zacu, ariko ibyo bibangamira imicungire y’umutekano hagati y’ibihugu byombi.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ntungamo, Baker Kawonawo, nawe yahishuye ko kurwanya ibyaha byinshi byambukiranya umupaka, cyane cyane ubucuruzi bw’abantu byagiye bikomwa mu nkokora n’abafite indangamuntu ebyiri. Minisitiri Akol yasabye abakora ku mupaka gukomeza gukora ubukangurambaga abafite izo indangamuntu za Uganda bakazitanga ku neza. Akol yasobanuye ko mu mezi ashize minisiteri ayoboye yagiye ikusanya indangamuntu za Uganda zari zarahawe Abanyarwanda, ariko umubare w’abazitanga ukaba waragabanutse cyane. Ati” Mu gihe gishize twakusanya indangamuntu 10 ku munsi zivuye mu baturage b’u Rwanda ariko umubare wazo waragabanutse kandi tuzi neza ko hari benshi bakizifite.”

Leta y’u Rwanda igena ko indangamuntu y’u Rwanda ihabwa Umunyarwanda, wujuje imyaka 16 yaba aba mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi, Seraphine Mukantabana aherutse gutangaza ko impunzi ziri mu Rwanda zafashe indangamuntu mu buryo butemewe n’amategeko zisabwe kuzitanga bitaba ibyo zigafatirwa ibihano birimo no kwamburwa ubuhunzi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/04/2016
  • Hashize 8 years