Leta ya Uganda irashaka kuvana Ingabo zayo zose ziri mu butumwa bw’amahoro

  • admin
  • 06/05/2016
  • Hashize 8 years

Nk’uko tubikesha BBC,Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Col Paddy Ankunda yavuze ko hamaze gushyirwaho komite iziga kuri icyo kibazo, nyuma ikazatanga imyanzuro ari nayo izahita itangira gushyirwa mu bikorwa.

Ni ubwa mbere Uganda itekereza gukura abasirikare bayo mu bikorwa by’amahoro haba muri Somalia cyangwa muri Centrafrique. Nta mpamvu n’imwe yatanzwe yatumye Uganda itekereza kuvana abasirikare bayo mu butumwa bw’amahoro, icyakora biracyekwa ko zaba ari impamvu z’umutekano n’ubukungu bw’igihugu.

Uganda ni cyo gihugu cya mbere cyohereje ingabo zacyo kugarura amahoro muri Somalia mu mwaka wa 2007, kiza gukurikirwa n’ibindi nka Kenya n’u Burundi. Ni nacyo gihugu kandi cyasaga n’igifatiye runini Somalia mu by’umutekano dore ko aricyo cyatangaga imyitozo ku ngabo zayo, ndetse kikagira n’uruhare rukomeye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Kugeza ubu Uganda ifite abasirikari bagera ku bihumbi bitandatu muri Somalia, ari na cyo gihugu gifite abasirikare benshi muri ubwo butumwa.

Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/05/2016
  • Hashize 8 years