Leta ya Koreya y’Amajyaruguru yatangaje ko yishe minisitiri kubera icyaha cyo gusinzira mu nama

  • admin
  • 31/08/2016
  • Hashize 8 years

Leta ya Koreya y’Amajyaruguru yatangaje ko yishe minisitiri w’uburezi kubera icyaha aherutse gukora cyo gusinzira mu nama.

Kim Yong-jin yahowe gusinzira mu nama yari iyobowe na perezida w’icyo gihugu Kim Jong-un.

Amakuru aravuga ko Yong wanakoraga nk’umwe mu bayobozi bungirije Minisitiri w’Intebe, yasinziriye, bigafatwa nk’icyaha gikaze cyo gusuzugura Perezida.

Abayobozi muri Leta baravuga ko Yong yishwe mu kwezi gushize kwa karindwi, nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Leta ya Koreya y’Amajyaruguru iravuga ko usibye uwishwe, hari abandi bayobozi bahanishijwe kujyanwa mu mirima yo mu byaro ‘kugangahurwa’.

Koreya y’Amajyepfo yigeze gutangaza ko umukuru w’ingabo za Koreya y’Amajyaruguru Ri Yong-gil yishwe muri Gashyantare 2016.

Gusa muri Gicurasi uwo byavugwaga ko yishwe yagaragaye ari muzima ndetse yitabira inama za Leta.

Mu mwaka wa 2013 Leta ya Koreya y’Amajyaruguru yatangaje ko yahitanye nyirarume wa Perezida, Chang Song-thaek, uyu akaba yarahawe imbwa ziramurya.

Itangaro ry’urupfu rwa Kim Yong-jin ryatanzwe nyuma y’iminsi mike ikinyamakuru kimwe cyanditse ko hari abayobozi babiri muri Leta bishwe barashishijwe amakompora ahanura indege.

Icyo kinyamakuru cyanditse ko abo bayobozi bombi bishwe mu ntangiriro z’uku kwezi.

Watu zaidi ya kumi wameuawa tangu Kim Jong-un achukue hatamu miezi mitano iliyopita.

Kim Jong un ukomeje kwikiza abayobozi bamwe na bamwe, afite imyaka 32.


Leta ya Koreya y’Amajyaruguru yatangaje ko yishe minisitiri kubera icyaha cyo gusinzira mu nama

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/08/2016
  • Hashize 8 years