Leta n’Abaturage Ntibavuga Rumwe k’Ubukungu

  • admin
  • 27/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare na Ministeri y’imali n’igenamigambi mu Rwanda, batangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 4 ku ijana mu gihembwe cya kabiri cya 2017, bitewe ahanini n’izamuka ry’ibikomoka k’ubuhinzi ndetse na serivice ryabaye ryiza.

Nkuko bitanganzwa umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho miliyali 233 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurirashamibare iragaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2017 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 1.8 mu gihe igihembwe nk’iki cya 2016 wari kuri miliyari 1.6.

Abashinzwe ubukungu mu Rwanda bemeza ko irizamuka, ryatewe ahanini n’ubwiyongere bw’ibikomoka ku nganda byazamutseho rimwe ku ijana.

urwego rwa servisi ruzamuka karindwi ku ijana, Naho urwego rw’ubuhinzi ruzamuka ho gatandatu ku ijana.

Ministre Claver Gatete w’mali n’igenamigambi, avuka ko kuzamuka kw’ibikomoka ku buhinzi, byatumye ibiciro ku masoko bigabanuka.

Ibi bivugwa n’abayobozi siko abaturage babibona, kuko bo bemeza ko ibiciro byazamutse k’uburyo bukabije ku masoko.

Mu masoko anyuranye yo mu mujyi wa Kigali, abacuruzi ndetse n’abaguzi bemeza ko ibiciro byazamutse mu buryo bukabije.

Yanditswe na chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/09/2017
  • Hashize 7 years