Leta na Islam bumvikanye ku mikoreshereze mishya y’indangururamajwi

  • admin
  • 17/03/2018
  • Hashize 6 years

Inzego za Leta na Islam mu Rwanda zumvikanye ku mikoreshereze mishya y’indangururamajwi zari zaciwe ku misigiti muri Kigali, bigateza impaka mu bumvise icyo cyemezo.

Umuvugizi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, yatangaje ko nyuma yo gusabwa gukuraho izo ndangururamajwi, Islam yahuye n’inzego nyinshi za leta hafatwa umurongo wumvikanyweho, hakanakosorwa ahashoboraga kuva ijwi ribangamira abandi.

Yagize ati “Icya mbere, hari adhana iriya yo irakomeza nk’uko bisanzwe ariko ku ijwi ritoya ribwira abari mu mbago z’umusigiti, bawuturiye kuko niba hirya gatoya undi musigiti, bivuze ngo buri wose ubwira abari mu mbago zawo ntabwo ari ngombwa ko umusigiti ujya kubwira n’ab’ahandi.

Ni umurongo uvuga ngo hari ukureba ijwi ku buryo ritarenga imbago z’abari ku musigiti kuko ari bo (abawusengeramo) baba bakeneye ko babwirwa ko igihe kigeze cy’aho ngaho …Nta musigiti uhari usimbura indi ku buryo ukeneye ijwi ryo hejuru ribwira abantu bose bo mu mujyi. Icyo ni kimwe cyasobanutse neza kandi koko ni ikosa byakoreshwaga nabi.”

Yakomeje avuga ko na nyuma ya adhana, hemejwe ko n’Umuyobozi w’amasengesho mu musigiti (Imamu) atazongera kujya acomeka indangururamajwi, ngo yigishe abari imbere ngo n’abari hanze bibereye mu zindi gahunda babyumve.

Sheikh Sindayigaya anavuga ko nka mu gitondo hari igihe abantu basenga hari ababa bakiryamye, akaba atari ngombwa gucomeka indangururamajwi.

Yakomeje ashimira Leta ku biganiro yagiranye na Islam nyuma y’icyemezo cya Gitifu kitari cyumvikanye neza, hakavamo umurongo ukosora ibitagendaga neza n’idini rikaba rigiye gukomeza imirimo neza nta nkomyi.

Ikumirwa ry’indangururamajwi ryaje rikurikira inkubiri y’ifungwa ry’insengero zitujuje ibisabwa hirya no hino mu gihugu. Byageze n’aho abapasiteri bakomeye batawe muri yombi bashinjwa gukora inama zitemewe zo gutambamira iyo gahunda.

Abayisilamu umutima wasubiye mu nda kuko bumvaga guca indangururamajwi ku misigiti ari ukubabangamira imigenzo yabo .

Chief editor of Muhabura.rw

  • admin
  • 17/03/2018
  • Hashize 6 years