Leta irashaka ko Gaz yo gutekesha ishyirwa ku giciro gito hasi y’icy’amakara n’inkwi

  • admin
  • 05/11/2018
  • Hashize 6 years
Image

Leta Y’u Rwanda irashaka ko Gaz yo gutekesha ishyirwa ku giciro gito hasi y’icy’amakara n’inkwi,ngo ibi bizatuma igere kuri bose bityo gukoresha inkwi n’amakara mu gucana bigabanuke.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ngo yatangiye kuganira n’abacuruza gazi ngo bagabanye ibiciro ku buryo abantu bose biborohera kuiyigura no kuyikoresha.

Amb. Gatete Claver Minisitiri w’Ibikorwa Remezo,yavuze ko bashaka gutangirira ku bigo binini cyane bikoresha inkwi nyinshi nko muri Restora, hoteli, mu mashuri na za gereza, no mu mavuriro aho hantu hakenerwa service ku bantu benshi abahakora babe bakoresha gazi.

Akomeza avuga ko ibiciro bya gazi bimaze kugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.

Yagize ati “Turashaka kureba ko igiciro cya gazi cyajya hasi y’igiciro cyo gutekesha inkwi n’amakara kuko nikijya hasi bizatuma abantu bose bayikoresha.”

Yakomeje avuga ko bifuza ko abantu bo mu mijyi bose bakoresha gazi aho gukoresha amakara. Yavuze ko uretse gasi hakoreshwa izindi ngufu nka biogas, cyangwa imbabura zirondereza inkwi, ariko ngo ikigamijwe ni uko abantu benshi bagabanya gukoresha inkwi n’amakara byangiza ibidukikije.

Yavuze ko mu byo baganiriye n’abacuruzi hari ukureba ibiciro by’aho gazi irangurwa n’igiciro icuruzwaho ku isoko ryo mu Rwanda no kureba igisabwa kugira ngo ibe yagera ku bantu benshi.

Ati “Ni byiza kugabanya ibiciro kugira ngo gazi igera ku bantu benshi, niyo mpamvu dushaka ko igiciro kijya hasi y’icy’amakara.”

Umuyobozi uhagarariye abikorera bateza imbere ingufu mu RwandaDr Ivan Twagirashema avuga ko uburyo buhari ngo ibyavuzwe bishoboke kandi n’abantu bafite ubwenge bwo kuba bakora amashyiga ya kijyambere barahari, icyari gisigaye ni inzego zose kubiganiraho.

Twagirashema ati “Ntekereza ko mu minsi iri imbere ababikura hanze isoko rimaze kumenyera Leta ishobora kuzazamo ku buryo ibiciro bishyirwa ku murongo, kuko nk’ibiciro by’umuriro n’amazi usanga hari ahantu bitagomba kurenga.”

Avuga ko ibijyanye na gazi aribwo bigitangira ariko mu minsi mike ngo bizaba byamenyereye.

Kuri ubu ibicanwa bikoreshwa mu Rwanda ku rugero rwa 83% ni inkwi, bikaba bifite ingaruka ku bantu babikoresha, ndetse no ku mashyamba.

Ni muri urwo rwego kandi Ministeri y’Ibikorwa Remezo igiye gutangiza icyumeru cy’ingufu cyane yibanda ku bicanwa bikoreshwa mu guteka. Intego ni uko muri 2024 u Rwanda ruzaba rwesheje umuhigo wo guha amashanyarazi ingo zingana na 52%.


Inzego zikora ibyanjye ni’ngufu z’ibicanwa zari zitabiriye inama yo gutangiza icyumwe cyingufu

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver yavuze ko bashaka gutangirira ku bigo binini cyane bikoresha inkwi nyinshi kugirango batangire gukoresha gazi
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/11/2018
  • Hashize 6 years