Leta ikorera abaturage ikabahandura amavunja, ikabaha inka, iyo Leta wayitsinda ute?-Lt.Conel Bundori

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Lt.Conel Bundori Charles yavuze ko abashaka kurwanya Leta y’u Rwanda ubu ngo batayitsinda, ngo uretse n’ubwinshi bw’imbaraga ngo na Leta ibikorwa ikorera abaturage ntibyatuma itsindwa.kandi ko ingabo ziri maso nta uzazica mu rihumye ngo ahungabanye umutekano w’igihugu.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Gisagara Lt.Conel Bundori Charles yahaye abaturage b’aka karere mu nama yo gusinya imihigo n’abafatanyabikorwa yabereye mu murenge wa Ndora mu mpera z’iki cyumeru.

Lt.Conel Bundori mu kiganiro yatanze ku mutekano yavuze ko muri Gisagara umutekano umeze neza kandi ko ingabo ziri maso zinazobereye kurinda umutekano.

Lt.Conel Bundori yagize ati “Twaje mu bambere mu kubungabunga umutekano w’abantu tutavuga ururirimi rumwe mu butumwa bwo kugarura amahoro ahanyuranye nkaswe kubungabunga umutekano mu gihugu cyacu mu bantu tuvuga ururimi rumwe.ʺ

Yahamirije abaturage ko niyo yaba umwanzi umwe,ingabo zitazaryama zitaramubona aho yihishe hose.

Lt.Conel Bundori ati “N’iyo yaba umwe cyangwa babiri ntabwo tuzaryama kumurwanya kandi niyo twasigarana umwanzi umwe ntituzatezuka mu kumushaka aho ariho hose cyangwa ku mutegereza.ʺ

Yavuze kandi ko n’abashaka kurwanya Leta y’u Rwanda ubu ngo batayitsinda, usibye ingabo ngo zongereye ubwinshi n’imbaraga ngo na Leta ikora ibikorwa bitatuma itsindwa.

Ati “Leta ikorera abaturage igahandura amavunja abaturage, ikabubakira, ikabaha amazi, ikabaha inka iyo Leta wayitsinda ute? Leta zitsindwa n’izitubahiriza uburenganzira bwa muntu zidakorera abaturage kandi zidafite abasirikare.ʺ

Yasabye abari bitabiriye iyi nama ko nabo bajye bifashisha imbuga nkoranyambaga bagahangana n’abasebya igihugu kuri Internet n’abashaka ko kigira umutekano mucye.

Ati ʺNagira ngo dufatanye, kuko aho bibye umwanzi arahiyitirira, ngo yafashe Gisagara ngo yafasha Muhanga, ashaka gutera ubwoba abaturage ngo uwajyaga guhinga areke guhinga n’ushaka kugira icyo akora wese areke ibikorwa by’iterambere.ʺ

Lt.Conel Bundori avuga ko umwanzi igihugu gifite ubu ngo ari utishimira aho igihugu kigeze bityo agashaka guhagarika uwo muvuduko agerageje guteza umutekano mucye.

Uyu muyobozi w’ingabo yashimye abo mu mirenge ihana imbibi na Burundi ngo bagiye bafata bamwe mu bashakaga guhungabanya umutekano.

Mu kwezi kwa karindwi abantu bitwaje intwaro bateye mu karere ka Nyaruguru bavuye mu ishyamba rya Nyungwe barasahura bica n’abantu bagera kuri bane, ibi bitero byigambwe n’umutwe wavuze ko ari mushya uje kurwanya Leta y’u Rwanda,w’uwiyita Major uzwi nka Callixte Sankara kuri ubu ushakishwa n’ubutabera.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years