Leta igiye gutangira guhana abacuruza ibikoresho bya palasitiki

  • admin
  • 13/02/2020
  • Hashize 5 years
Image

Inzego zita ku bidukikije mu Rwanda, ziravuga ko zigiye gutangira guhana abacuruza ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe,ibi bizwi nka “usage unique”.

Abacuruzi b’ibi bikoresho bari bahawe amezi atatu yo kwitegura kubireka mu gihe inganda zibikora zo zari zahawe imyaka ibiri. Ku bacuruza ibi bikoresho bya pulastique ngo igihe ntarengwa cyarangiranye n’impera z’umwaka ushize wa 2019, naho abafite inganda zikora ibi bikoresho,ngo igihe ntarengwa ni tariki 23 Nzeri 2021.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujamariya Jeanne d’Arc avuga ko icyo Leta ishyize imbere ari ukubanza kwigisha. ati “Ibihano ku badandaza byagombye kuba byaratangiye ku itariliki 2 z’uwaka 2 niyo mpamvu tubanje kwigisha kuko burya umuyobozi mwiza arabanza akakwigisha utakumva akaguhana kuko iyo utumviye ijambo umukuru akubwiye iyo akanyafu kakugezeho urumva, ukirinda ako kanyafu rero.”

Yunzemo ati “Mwese mubona aya mashashi ku isoko rwose arahari bakavuga ngo ni amaziranenge, nta buziranenge bw’aya mashahsi ntiyemewe ku isoko ry’u Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, Eng.Coletha Ruhamya ashimangira ko abantu bakwiye guhindura imyumvire.

Ati “Abantu bashoye amafaranga mu inganda zikora ibibisimbura ayo mashahsi ariko nyuma yaho ibyo twagiye twumva ni uko abantu bakomeje gukoresha amashahsi kubera kwa kwinangira no gushaka ibintu byoroshye no gushaka ibintu bihendutse; ariko hari abandi babipfunyikamo kandi ubucuruzi burakorwa. Impamvu abo bapfunyika batajya muri ibyo byemewe ko na bo ari imigati ni ukubera iki? Ntabwo rero ari uko bidahari ahubwo ni uko abantu bananiwe guhindura ibyo bamenyereye babivemo.”

Abashakashatsi bavuga ko toni miliyoni 300 za plastique ari zo zikwirakwizwa ku isi buri mwaka. Byitezwe ko muri 2050 ingano ya pulasitiki mu nyanja izaba iruta iy’amafi.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 13/02/2020
  • Hashize 5 years