Leicester city ikomeje kwanikira abakeba mu nzira igana ku gikombe

  • admin
  • 06/03/2016
  • Hashize 8 years

Umunsi wa 28 ndetse n’uwa 29 w’imikino ya Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Bwongereza yaranzwe no gutungurwa ndetse no gutsitara cyane cyane ku makipe arimo kuza mu myanya y’imbere muri iy Shampiyona gusa kuruhande rw’ikipe ya Leicester City yo ni amahirwe kuko yabashije kuhanyurana umucyo

Mu cyumweru hagati ubwo Abongereza bakinaga Shampiyona ku munsi w abo wa28, byatangiye Lecester inganya ibitego 2-2. Ibi byatumye amakipe yari ayiri inyuma nka Totenham, Arsenal na Manchester City yizerako icyinyuranyo kiribugabanuke dore ko yose yaribukine bukeye bwaho. Siko byagenze ariko kuko Totenham yasabwa gutsindi maze ikanganya na Leicester, yaje gutsindwa na Westham 1-0. Arsenal ya 3 yo yarushwaga na Leicester City amanota 4, yagombaga gutsinda maze ikazigama inota rimwe gusa. Nayo ariko yaje gutsindirwa mu rugo na Swansea City 2-1.Mancester City ya 4 yo yasaga n’iyasigaye kuko inafite ikirarane. Yakomeje gusigara rero kuko yaje gkunyagirwa na Liverpool ibitego 3-0.

Ku munsi wa 29 wakinwe muri iyi weekend, Totenham ya kabiri na Arsenal ya 3 zagombaga kwisobanura ariko zirinanirwa kuko zanganyije 2-2. Naho Manchester City ya 4 yo yagarutse mu rugamba neza kuko yatsinze Aston Villa 4-0. Ku mukino wabaye mu ijoro Leicester City yatsinze Watford 1-0.

Ibi byatumye ikomeza gusiga abakeba kuko ubu ifite amanota 60. Totenham ya kabiri itife 55(ikinyuranyo cyatanu). Arsenal ya gatatu ifite 52( ikinyuranyo cy’amanota 8). Man City ya 4 itife 50 (ikinyuranyo cy’amanota 10 yose) gusa yo ifite umukino w’ikirarane na Newcastle igitsinze yahita igira 53 igaca kuri Arsenal ikifatira umwanya wa gatatu.

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/03/2016
  • Hashize 8 years