Kwitabwaho cyane mu kazi ku bakobwa n’abagore biratungwa agatoki ko bishobora guhinduka ruswa y’igitsina

  • admin
  • 08/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Urwego rw’Umuvunyi n’umuryango Transparency International Rwanda(TI-rwanda), baraburira abagore n’abakobwa ku myitwarire ishobora gutuma bafatwa nk’abatanze ruswa y’igitsina mu kazi, igihe badakora akazi kabo nk’uko bikwiye ndetse hakaba hari n’abakunda koherezwa mu mahugurwa y’ibigo bakoramo kandi ntaho bihuriye n’akazi bakora.

Byabitangarijwe mu nama yabereye i Kigali ihurije hamwe bimwe mu bihugu by’Afurika byashyize umukono ku masezerano ahana abanyereza umutungo w’uyu mugabane bakajya kuwuhisha hirya no hino ku isi, kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2018.

Aha Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yavuze ko ingeso yo kwigira kagarara’ no kwishyira heza kwa bamwe mu b’igitsina gore iyo bari mu kazi, biri mu bimenyetso by’uko bashobora kuba batanga ruswa y’igitsina.

Agira ati “Iyi ruswa ishingiye ku gitsina iriho, iragaragara cyane ku bakobwa n’abagore bigira kagarara mu kazi kuko aba yiyumva ko iyo ruswa iza kumurinda.

Yungamo ati“Iyi ruswa kandi irimo gutuma imikorere y’ikigo (kirimo abayitanga n’abayihabwa) idindira, kandi irasenya. Aho ni naho hahera ubundi bwoko bwose bwa ruswa”.

Kuri iyi ngingo,Murekezi yunganiwe na Mme Ingabire Marie-Immaculée umuyobozi wa TI-Rwanda, wasobanuye ko uburyo bamwe mu bagore n’abakobwa bitaweho kurusha abandi bakozi, ari ikimenyetso cy’uko hari abashobora kuba batanga ruswa ishingiye ku gitsina.

Ati “Kuki aba bakobwa ari bo bahora mu mahugurwa ndetse bakanahagararira ibigo mu nama wumva ko itajyanye n’inshingano bafite mu bigo bakorera!”

Mu byo TI-Rwanda ivuga ko bizashingirwaho hafatwa umuntu uhabwa ruswa ishingiye ku gitsina ndetse n’uyitanga, harimo ubutumwa bandikirana, gufata amajwi y’ibiganiro bagirana ndetse n’ibindi bimenyetso byose umutangabuhamya yagaragaza.

Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ryo muri 2018, rivuga ko umuntu uhamwa n’icyaha cya ruswa ishingiye ku gitsina ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga guhera kuri miliyoni imwe.

U Rwanda rushyirwa ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba, ku mwanya wa gatatu muri Afurika hose, ndetse no ku mwanya wa 48 ku isi mu kugira ruswa nke no gushyiraho ingamba zihamye zo kurwanya ruswa.

Ibi ariko ngo ntibivuze ko idahari ahubwo hari ruswa ishingiye ku kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa rubanda, itajyaga yemerwa n’amategeko ya mbere y’umwaka wa 2018.


Umuvunyi mukuru Murekezi avuga ko ruswa ishingiye ku gitsina iriho, igaragarira cyane ku bakobwa n’abagore bigira kagarara mu kazi kuko baba bumva ko iyo ruswa iza kubarinda
Abashinzwe kurwanya ruswa mu bihugu 10 by’Afurika Transparency International ikoreramo, bahuriye i Kigali kuri uyu wa Gatanu
Umuyobozi wa TR-Rwanda Mme Ingabire yibaza impamvu abakobwa n’abagore bahora mu mahugurwa y’ibigo bakoramo kandi bishoboka ko ntaho bihuriye n’akazi bakora

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/12/2018
  • Hashize 5 years