Kwironda no gutonesha mu nzego za Leta bikomeje kubangamira ubumwe n’ubwiyunge

  • admin
  • 06/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC),yatangaje ko mu igenzura yakoze ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge mu nzego za Leta, Kwironda no gutonesha kwa bamwe biri mu bikomeje kubangamira ubumwe n’ubwiyunge haba muri Minisiteri no mu zindi nzego za Leta.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere ubwo iyo Komisiyo yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2017-2018 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana yavuze ko mu byakozwe umwaka ushize harimo icukumbura ryimbitse ku bumwe n’ubwiyunge mu nzego za Leta ryasanze hari ahagaragaye kwironda no gutonesha.

Yavuze ko muri Minisiteri hagaragaye ibibangamira ubumwe n’ubwiyunge biri ku kigero cya 1% naho mu zindi nzego zisanzwe biri kuri 5.7%.

At“Mu igenzura ku iyubahirizwa ry’amahame y’ubumwe n’ubwiyunge mu nzego za Leta, muri Minisiteri hagaragaye ko hari ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge biri kuri 1% naho mu zindi nzego za Leta bikaba kuri 5.7%.”

Rucyahana yavuze kandi ko uku kwironda no gutonesha, hakurikizwa aho abantu bakomoka cyangwa aho bavukiye nk’uko byagaragaye mu nzego babashije gukoramo icukumbura.

Yagize ati”Ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu nzego zakozwemo ubushakashatsi bigaragarira mu kwironda no gutonesha kwa bamwe hakurikijwe aho abantu bakomoka cyangwa bavukiye, hakurikijwe n’ibyiswe amoko mu mateka y’Abanyarwanda”.

Gusa Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène, yabajije impamvu abantu bakora iryo tonesha badakurikiranwa kandi itegeko nshinga ribibuza.

Ati“Harimo ikintu gikomeye cyo kuvuga ngo niba uvangura abanyarwanda ushingiye aho baturutse kandi Itegeko Nshinga ribibuza, kuki tutabahana?”

Rucyahana hahise avuga ko akazi ka Komisiyo ari ukugaragaza ibibazo bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge, inzego zishinzwe gukurikirana nazo zigakora akazi kazo.

Yagize ati “Nta munyarwanda uri hejuru y’amategeko, nta n’umwe wari ukwiriye gukora amakosa utari ukwiriye kubihanirwa. Ikibazo kiri mu mikurikiranire y’ikibazo n’icyaha cyakozwe. Komisiyo icyo ikora ni ukugaragaza ikibazo”.

Hakozwe icukumbura ryimbitse ku bumwe n’ubwiyunge muri imwe mu miryango ishingiye ku idini yagaragayemo ibibangamira ubumwe n’ubwiyunge ku gipimo kirenga 10% ariyo Itorero ADEPR, Eglise Méthodiste Libre au Rwanda n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Islam, aha hagiye havugwamo ibibazo byo kutumvikana ku buyobozi kubera ko bamwe batemera ko iyoborwa n’abayobozi baturuka mu ishyirahamwe AMUR. Hagaragaye kandi kutumvikana hagati y’aba Shia n’aba Sunni n’ibindi.

Naho muri ADEPR hakunze kuvugwamo ibibazo bishingiye ku miyoborere, imikoreshereze y’umutungo n’ibindi byatumye bamwe mu bayobozi bayo batabwa muri yombi umwaka ushize.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop Rucyahana yasoje avuga ko mu bikorwa biteganijwe muri 2018-2019 harimo guteza imbere ubunyarwanda mu gihugu no mu Banyarwanda baba hanze y’igihugu binyujijwe mu itangazamakuru, ibikoresho byifashishwa mu kumenyakanisha n’ibiganiro byimbitse.


Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop Rucyahana iburyo na Ndayisaba Fidele(ibumoso), Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y”ubumwe n’Ubwiyunge


Visi Perezida wa Senate ushinzwe amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Hon. Fatou Harerimana

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 06/11/2018
  • Hashize 5 years